Perezida Wa Iran Yabwiye Trump Ko Itazamupfukamira

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye kitazigera “gipfukama” cyangwa ngo gice bugufi imbere y’igitutu cya Amerika.

Ubu amezi abaye arindwi intambara hagati ya Iran, Amerika na Israel itangiye.

Icyakora, Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye gushakira umuti ayo makimbirane binyuze mu biganiro bya dipolomasi.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), Pezeshkian yasubije Perezida wa Amerika, Donald Trump, wari watangaje ko ashobora “kurimbura burundu” Repubulika ya Kisilamu ya Iran mu gihe amasezerano y’amahoro yaba atabonetse vuba.

Pezeshkian yavuze ko ibihano, igitutu n’iterabwoba Amerika ikomeje gushyira kuri Iran bizatuma Abanyairani barushaho kurwanya ibyo bikorwa.

Ati: “Ntiduzigera twunamisha imitwe cyangwa ngo dupfukame imbere ya Amerika”

Pezeshkian kandi yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose hagati ya Iran na Amerika agomba kuba akubiyemo guhagarika igitutu Amerika yashyize ku bwato bwa Iran ntibukoreshe inzira y’ingenzi yo mu Kigobe cya Hormuz.

Ati: “Ntibishoboka ko abandi bose bungukira kuri Hormuz, twe tukabuzwa kuyigendamo.”

Iran ivuga ko yabaye igitambo cy’ibitero

Perezida Pezeshkian yavuze ko Perezida Trump yita Iran igihugu gishyigikira iterabwoba, nyamara ngo Iran ari yo yaba yarakorewe ibikorwa by’iterabwoba.

Mu ijambo rye, yerekanye ifoto y’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, wishwe ubwo Amerika na Israel bagabaga igitero cya gisirikare gihuriweho muri Gashyantare(2), 2026.

Yanasohoye amafoto y’abasivili barenga 175, abagera kuri bibiri bya gatatu bakaba bari abana, abayobozi ba Iran bavuga ko bishwe n’ibisasu byarashwe ku ishuri ribanza riri i Minab ndetse no ku kibuga cy’imikino kiri i Lamerd.

Amerika yahakanye ko ari yo yateye Lamerd, ivuga ko iperereza ku cyabereye i Minab rigikomeje.

Pezeshkian yavuze ko abaturage ba Iran batari bafite uruhare mu mirwano ari bo bibasiwe n’ibitero, ariko ko igihugu cye cyarasanyweho “imbaraga zose”.

Amakimbirane kuri Hormuz

Nyuma y’ibitero bikomeye Amerika na Israel byagabye kuri Iran, Iran na yo yarashe ibisasu bya misile na drones muri Israel ndetse no mu bihugu by’Abarabu byo mu Kigobe cy’Abarabu bikikije Iran, bimwe muri byo bikaba birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika.

Iran kandi yafashe ingamba zatangiye kubangamira cyane ikoreshwa rya Hormuz, unyurwamo n’umubare munini w’ibikomoka kuri peteroli na gaze bitwarwa ku isi.

Muri Mata(4), Amerika yashyizeho igipimo cyo kugenzura no kubuza ubwato n’ibicuruzwa bya Iran kunyura mu nyanja, mu rwego rw’ibihano bya gisirikare n’ubukungu.

Muri Kamena(6) Amerika na Iran byageze ku bwumvikane bw’ibanze bwo guhagarika intambara no kongera gufungura umuhanda wa Hormuz.

Ariko ubwo bwumvikane bwaje gusenyuka nyuma y’ibitero byongeye kugabwa ku bwato, Amerika na yo isubizaho ibihano byo mu nyanja.

Iran irashaka gukomeza kugira uruhare mu kugenzura Hormuz ndetse ikagira amafaranga yishyurwa n’ubwato awukoresha. Amerika yo ibi ntibikozwa.

Trump yavuze ko ashobora “kurimbura” Iran

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya UN ku wa Kabiri, Trump yavuze ko afite “icyemezo gikomeye” agomba gufata: kwemera ibiganiro byatuma Iran ibasha kongera kubaka igihugu cyayo cyangwa “kurimbura Repubulika ya Kisilamu” kandi akabikora vuba.

Pezeshkian yavuze ko ayo magambo agaragaza imyumvire yo gushaka gutegeka abandi hakoreshejwe iterabwoba.

Ati: “Trump agomba kumenya ko Abanyairani bazarushaho kurwanya ibihano, igitutu n’iterabwoba. Ntiduzigera twunamisha imitwe cyangwa ngo dupfukame.”

Nubwo bimeze bityo, Pezeshkian yavuze ko Iran yiteguye ibiganiro, dipolomasi n’imishyikirano, ariko ko idashobora kwemera ibiganiro bishingiye ku mbaraga cyangwa iterabwoba.

Pezeshkian yashimangiye ko guhagarika ikomanyirizwa Amerika yashyize ku bwato bwa Iran ari kimwe mu bigomba kuba mu bigize amasezerano mashya.

Yavuze kandi ko Iran idashaka kurekura uburenganzira bwayo bwo kugira gahunda y’ingufu za kirimbuzi zigamije amahoro, ariko ko idashaka gukora intwaro za kirimbuzi.

Ati: “Turabivuga ku buryo bweruye: nta ntwaro za kirimbuzi kandi nta kubuzwa gukoresha ikoranabuhanga rya kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro.”

Trump we yavuze ko intambara yabujije Iran kugera ku ntwaro ya kirimbuzi, asaba abayobozi bayo “kureka burundu umugambi wo gukora intwaro za kirimbuzi”.

Amerika na Iran byongeye kugirana ibiganiro

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, n’intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, bagiranye ibiganiro bitaziguye, byabaye ku ruhande rw’inama y’Inteko Rusange ya UN i New York, bicungwa n’abahuza bo muri Qatar.

Witkoff yavuze ko yizeye ko ibyo biganiro, bibaye ku nshuro ya mbere kuva muri Kamena, bizatanga umusaruro kandi bigire icyerekezo cyiza.

Yavuze ko abahuza bazakomeza imirimo yabo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yavuze ko ibyo biganiro atari bishya cyane, kandi ko Araghchi yakomeje gutsimbarara ku bisabwa na Iran, birimo guhagarika ikomanyirizwa Amerika yashyize ku bwato bwa Iran no kurekura umutungo wa Iran wafunzwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *