Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida wa Kiyovu ati: “ Abakozi bihuse batangaza ibyo tutemeranyijeho”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Perezida wa Kiyovu ati: “ Abakozi bihuse batangaza ibyo tutemeranyijeho”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2021 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Juvenal Mvukiyehe uyobora Kiyovu Sports yabwiye Taarifa ko abakozi be bashinzwe itumanaho bihuse batangaza ko ikipe ye yakiriye Kevin Ishimwe kandi batabyemeranyijeho. Avuga ko bari bakiri mu biganiro bitararangira.

Urubuga rwa Twitter rwa Kiyovu Sports rwanditse ko bishimiye kumwakira mu muryango mugari wa Kiyovu.

Bwana Mvukiyehe ati: “ Sinzi impamvu bahubutse bagatangaza ibintu tutabyemeranyijeho. Turi mu biganiro na Kevin Ishimwe ariko ntibirarangira.”

N’ubwo Mvukiyehe yirinze kwemeza ko Ishimwe ari uwabo, amakuru Taarifa ifite avuga ko Ishimwe Kevin ari  umukinnyi wa Kiyovu ariko uzayikinira nk’ intizanyo. Mu kanya gashize ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko ashobora  gukomereza no muri Rayon Sports nabwo ari intizanyo.

Yari asanzwe akinira APR FC.

Twamenye kandi ko avuye muri APR FC kubera imyitwarire mibi, akaba yirukanywe igitaraganya ubwo bari mu mwiherero w’ikipe aho isanzwe iwukorera i Shyorongi.

Yari asanzwe afite amasezerano y’imyaka ibiri yasinye ubwo yavaga muri AS Kigali.

Yaramaze gukinira APR FC umwaka umwe.

Asanzwe akina aca ku mpande.

Kevin Ishimwe amaze gukinira amakipe mu Rwanda arimo  APR FC,  Rayon Sport SPORT, AS Kigali na  Pepinière FC.

Ishimwe ari muri Kiyovu
Yari asanzwe akinira APR FC
TAGGED:APRfeaturedKiyovuMvukiyeheRayon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Tshisekedi
Next Article Phil Peter na DJ Lenzo bahoze ari inshuti ntibagicana uwaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?