Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Koreya Ya Ruguru Mu Rugendo Ajya Mu Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Wa Koreya Ya Ruguru Mu Rugendo Ajya Mu Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2023 3:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi biratangaza ko Perezida wa Koreya ya ruguru Jim Jong Un yafashe gari ya moshi imujyanye mu Burusiya kuganira na mugenzi we Vladmin Putin.

Amakuru avuga ko Pyongyang iri gutegura uko yaha Moscow imbunda zo kuyunganira mu ntambara imaze iminsi irwana na Ukraine.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse guha gasopo Koreya ya ruguru ko nihirahira igaha Uburusiya intwaro bizayikoraho.

Ubutegetsi bwa Biden buvuga ko muri iki gihe Uburusiya buri gushaka abafatanyabikorwa babwo babuha intwaro kugira ngo bukomeze kurwanya Ukraine, igihugu Abanyamerika n’Abanyaburayi biyemeje gufasha igihe cyose bizaba ari ngombwa.

Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’aho Putin azahurira na Kim ndetse nta n’urutonde rw’ibyo bazaganira ruratangazwa.

Icyakora hari amakuru ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose avuga ko bashobora kuzahurira mu gice bigeze guhuriramo muri Mata, 2019 kiri mu Mujyi wa Vladivostok ndetse amakuru avuga ko Putin yamaze kuhagera.

CNN ivuga ko amakuru ikesha umwe mu bayobozi bakuru ba Koreya y’Epfo ari uko Kim ari kugana muri kiriya gice akoresheje gari ya moshi.

Uruzinduko rwa Jim Jong Un ruzaba ari urwa 10 akoze hanze y’igihugu cye kuva yaba Perezida mu mwaka wa 2011.

TAGGED:AmahangaIntambaraKimPutinUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Bamukubise Urushyi Arapfa
Next Article Imikorere Y’Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano Igiye Kuvugururwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Uburundi Bwatangije Umushinga Wo Gukoresha Ubwenge Buhangano

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Mu mahanga

Umubare W’Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Wageze Ku Bantu 55

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hong Kong: Abantu 44 Bishwe N’Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?