Perezida Wa Koreya Ya Ruguru Mu Rugendo Ajya Mu Burusiya

Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi biratangaza ko Perezida wa Koreya ya ruguru Jim Jong Un yafashe gari ya moshi imujyanye mu Burusiya kuganira na mugenzi we Vladmin Putin.

Amakuru avuga ko Pyongyang iri gutegura uko yaha Moscow imbunda zo kuyunganira mu ntambara imaze iminsi irwana na Ukraine.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse guha gasopo Koreya ya ruguru ko nihirahira igaha Uburusiya intwaro bizayikoraho.

Ubutegetsi bwa Biden buvuga ko muri iki gihe Uburusiya buri gushaka abafatanyabikorwa babwo babuha intwaro kugira ngo bukomeze kurwanya Ukraine, igihugu Abanyamerika n’Abanyaburayi biyemeje gufasha igihe cyose bizaba ari ngombwa.

- Advertisement -

Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’aho Putin azahurira na Kim ndetse nta n’urutonde rw’ibyo bazaganira ruratangazwa.

Icyakora hari amakuru ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose avuga ko bashobora kuzahurira mu gice bigeze guhuriramo muri Mata, 2019 kiri mu Mujyi wa Vladivostok ndetse amakuru avuga ko Putin yamaze kuhagera.

CNN ivuga ko amakuru ikesha umwe mu bayobozi bakuru ba Koreya y’Epfo ari uko Kim ari kugana muri kiriya gice akoresheje gari ya moshi.

Uruzinduko rwa Jim Jong Un ruzaba ari urwa 10 akoze hanze y’igihugu cye kuva yaba Perezida mu mwaka wa 2011.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version