Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa M23 Avuga Ko Batarwanira Amapeti Cyangwa Imyanya Ya Politiki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Perezida Wa M23 Avuga Ko Batarwanira Amapeti Cyangwa Imyanya Ya Politiki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2025 8:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bertrand Bisiimwa. (Ifoto@Teddy Mazina)
SHARE

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yemeza ko abarwanyi babo batarwanira  imyanya muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa amapeti yo mu gisirikare cy’iki gihugu.

Avuga ko icyatumye bafata intwaro ari uguharanira uburenganzira mu gihugu cyabo nk’uko bimeze ku bandi bagituye.

Ku rundi ruhande, abo muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko ibyo ahubwo ari byo M23 ishaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko Guverinoma yiteguye kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose, ibi bikaba biri muri gahunda ya Nairobi yatangijwe n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Icyakora Kayikwamba we avuga ko mu mitwe bagomba kuganira nta M23 irimo.

Asobanura ko icyo irwanira ari ukugira ngo abarwanyi bawo binjizwe mu nzego z’ubuyobozi bwa gisivile n’ubwa gisirikare, ibi kandi ngo ntibishoboka kuko  Inteko Ishinga Amategeko ya DRC yaremeje itegeko ribuza gushyira mu myanya abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Kuri iyo ngingo, Bisiimwa yabwiye Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko iyo mitwe Leta ya Kinshasa ivuga ko izaganira nayo ari iyo isanzwe ikorana nayo cyane cyane iyibumbiye muri Wazalendo na FDLR.

Kuri we, umutwe ukeneye kuganira na Leta ni M23.

Ati: “Ndagira ngo Minisitiri Wagner yumve ibi neza cyane: ntabwo turi kurwanira imyanya muri Guverinoma. Ntabwo turwanira amapeti. Abofisiye bacu, abasirikare bacu bahoze mu gisirikare cya RDC kandi bari bafitemo amapeti. Hari bamwe muri twe babaye ba Minisitiri i Kinshasa, babaye muri Guverinoma.”

Abo bose bavuye muri iyo myanya kubera ko hari ibibazo bitakemutse byarabanaga no kudaha uburenganzira bungana abaturage ba DRC.

Asanga hakenewe kurandurwa impamvu muzi z’intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bigakorwa binyuze mu guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo.

Yasabye ko hacika imiyoborere yica abaturage, itera ubuhunzi, ituma badashakira abana babo ejo ahazaza heza.

Bisiimwa avuga ko abaturage ba kiriya gihugu bakwiye kurwanya ibibazo biriho kugira ngo batazabisigira ababakomokaho.

TAGGED:AbarwanyiAmapetiBisiimwaIntambaraKayikwambaM23Ubutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutekano Mu Mpera Za 2024 Wabaye Mwiza Bigaragara -Polisi
Next Article Ibiganiro Birakomeje Hagati Ya FERWAFA N’Umutoza Mukuru W’Amavubi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?