Perezida Wa Madagascar Yarusimbutse

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yarokotse umugambi wo kumuhitana, ndetse abantu babiri mu bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa batawe muri yombi.

Umushinjacyaha yavuze ko bafashwe mu iperereza ku mugambi wo guhungabanya umudendezo wa Leta, nk’uko AFP yabitangaje.

Umushinjacyaha yatangaje ko habonetse ibimenyetso ko Paul Rafanoharana ufite ubwenegihugu bwa Madagascar n’u Bufaransa hamwe n’Umufaransa Philippe François, bari bafite umugambi wo guhitana abayobozi bakuru mu nzego za politiki, barimo Perezida Rajoelina.

Ntabwo ariko hatangajwe byinshi ku bimenyetso byafashwe.

- Advertisement -

Rajoelina ayobora Madagascar ku mu 2019.

Yanayoboye icyo gihugu mu nzibacyuho kuva mu 2009 kugeza mu 2014.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version