Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda n’iz’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, yari imaze igihe yibasiwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba.
Ni uruzinduko Perezida Nyusi yagiriye mu Karere ka Mueda kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo.
Yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique (FADM) w’agateganyo, Brig Gen Vidigal, wamuhaye ishusho y’uko umutekano uhagaze mu ntara za Cabo Delgado na Niassa.
Yanahuye n’abayobozi b’ingabo za Mozambique, u Rwanda na SADC bari muri buriya butumwa.
Perezida Nyusi yashimiye ibihugu byohereje ingabo muri kariya gace ku kazi keza zirimo gukora mu guhangana n’iterabwoba, abasaba gukomeza ibikorwa bya gisirikare mu Turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda n’ikirwa cya Ibo.
Yanashimiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Abanyarwanda bose, ‘bemeye kohereza abahungu babo mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba, yongeraho ko ubwitange bwabo butazigera bwibagirana’ nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yabitangaje.
Perezida Nyusi yanashimiye Ubutumwa bwa SADC muri Mozambique (SAMIM), bwari buhagarariwe n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Botswana, ku butumwa bakomeje gukorera mu turere dutandukanye.
Yashimiye Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Lesotho ku musanzu zitanga mu kugeza amazi, ibiribwa no kongera gusana inzu z’abaturage mu duce zikoreramo.
Yasabye ko bakomeza kuba maso mu karere ka Macomia, aho abakora iterabwoba bakomeje guteza umutekano muke.
Yanasabye ingabo za Mozambique kwigira ku bunararibonye bw’izi ngabo barimo gukorana, kubera ko ‘aba bafatanyabikorwa ntabwo batazaguma muri Mozambique ubuziraherezo.’
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique guhera muri Nyakanga, ubu bagera mu 2000.
Boherejwe ku busabe bwa Leta y’icyo gihugu, nyuma yo kujujubywa n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wiyise Al-Shabaab, wari ukomeje gutwika ingo z’abaturage no kwica abaturage ubaciye imitwe.
Ni ibikorwa byadindije imishinga myinshi irimo uwo gucukura gaz karemano, ufite ishoramari rya miliyari $60.
Mu gihe Ingabo z’u Rwanda zamaze kwirukana uyu mutwe mu duce twinshi, ubu urimo gufasha mu kubaka inzego z’umutekano za Mozambique.
Perezida Nyusi muri urwo rugendo yirukanye Minisitiri w’Ingabo Jaime Augusto Neto, amusimbuza Cristovao Chume.
Ni nyuma y’uko yaherukaga gukuraho Minisitiri w’Umutekano Amade Miquidade.