Impamvu Guhabwa Urukingo Rushimangira Rwa COVID-19 Byashyizwe Ku Mezi Atatu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko abantu barimo kwandura coronavirus yihinduranyije ya Omicron bari kugaragaza ibimenyetso biteye impungenge. Ngo  niyo mpamvu hongerewe imbaraga mu gutanga urukingo rushimangira.

Uru rukingo rufatwa nk’urwa gatatu ku bahawe inkingo za Pfizer/BioNTech, AstraZeneca, Moderna cyangwa Sinopharm n’urwa kabiri ku bakingiwe hakoreshejwe urwa Johnson & Johnson (Janssen), rwatangwaga nyuma y’amezi atandatu.

Ni nyuma y’uko ubushakashatsi bwinshi bwari bwerekanye ko nyuma y’ayo mezi ubwirinzi butangwa n’urukingo bugabanuka, cyane cyane mu bantu barengeje imyaka 50, ku bandi bikaba ku gipimo kidakanganye.

Ubu iki gihe cyahindutse, abaturarwanda basabwe kujya gufata urukingo rushimangira nyuma y’amezi atatu gusa bakingiwe byuzuye.

- Advertisement -

Dr Mpunga yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ko iki cyemezo cyatewe n’ikwirakwira rikomeye rya Omicron, ikomeje kugaragara mu bipimo byinshi bifatwa mu Rwanda kandi igakwirakwira mu gihe gitoya, mu bantu benshi, harimo n’abakingiwe.

Ati: “Ubushakashatsi rero bumaze gukorwa kuri iyi virus burerekana ko ubudahangarwa abantu bari bafite bw’inkingo bafashe mu gihe cyashize budahagije, kugira ngo dushobore guhashya iyi virus mu gihe yaba yatugezemo.”

Ngo bigaragara  nanone ko urukingo rwo gushimangira rutuma ubudahangarwa buzamuka kandi bugatanga icyizere ko abantu bakingiwe iyi virus itabagiraho ingaruka zikomeye, bataremba, kandi n’iyo barwaye bakira vuba.

Dr Mpunga yavuze ko mu Rwanda nta bushakashatsi burakorwa ku buryo iyi virus ishobora kuzahaza abantu bahawe inkingo ebyiri ugereranyije n’abahawe eshatu.

Dr Tharcisse Mpunga akiri umuganga mu bitaro bya Butaro

Gusa ngo ibipimo bikomeza kugaragaza ko ‘abafite inkingo eshatu bafite ubudahangarwa burenze ubw’abafite inkingo ebyiri kuri iyi Omicron.’

Ati: “Ibyo kandi biragaragazwa n’ubu bwandu buguma bwiyongera buri munsi tubona, nubwo abantu bataremba ngo bajye mu bitaro ariko bafite ibimenyetso, bafite umuriro, barababara, ibyo rero bigaragaza ko iyi virus ituma ubwirinzi dufite, abantu bakingiwe mu gihe cyashize budashobora guhangana nayo. Ari byo nyine bituma gutanga doze ya gatatu bifite ishingiro.”

Dr Mpunga yavuze ko kuba igihe cyo guhabwa urukingo rushimangira cyashyizwe ku mezi atatu bidakwiye kugira uwo bitera impungenge.

Yakomeje ati: “Ntabwo twafata icyemezo cyateza ingaruka Abanyarwanda, byose biba bishingiye ku bushakashatsi kandi ni amakuru yizewe ahari.”

Kugeza ubu ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kuzamuka cyane, aho kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda habonetse abanduye bashya 2,083, ari nawo mubare munini ugaragaye kuva hatangira kuvugwa iyi virus yihinduranyije.

Nibura 80% by’abaturage barengeje imyaka 12 bamaze guhabwa urukingo rumwe ra COVID-19, mu gihe abakingiwe byuzuye basaga miliyoni 5.4.

Ni mu gihe abahawe urukingo rushimangira ari ibihumbi 147.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version