Andrzej Duda uyobora Pologne arateganya gusura u Rwanda mu minsi mike iri imbere. Ubwo azaba ari mu Rwanda azaboneraho no gufungura Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.
U Rwanda rwo rufite Ambasaderi warwo i Warsaw( Umurwa mukuru wa Pologne) uwo akaba ari Prof Anastase Shyaka.
Mu Ukuboza, 2022 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne witwa Pawel Jabłoński yabwiye mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ko Pologne yifuza gufungura Ambasade i Kigali.
Hari kandi n’abashoramari 20 bavugaga ko biteguye gushora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda.
Jabłoński icyo gihe yavuze ko gufungura iriya Ambasade bizaterwa n’imikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.
Ati: “ Mu bihe bisanzwe gufungura Ambasade bisaba igihe runaka kirimo n’ibikorwa byo gutegura uko imirimo yayo izaba ikora ariko ndabizeza ko bizakorwa vuba uko bishoboka kose kugira ngo hafungurwe Ambasade z’ibihugu byombi.”
Yunzemo ko Pologne yashyize ku mwanya wa mbere u Rwanda nk’igihugu bazakorana mu rwego rw’uburezi kandi mu buryo bw’umwihariko.
U Rwanda nicyo gihugu cy’Afurika cya mbere gifite abanyeshuri benshi biga muri Pologne bagera ku 1,200.