Perezida Wa Pologne Yageze Mu Rwanda 

Perezida Wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda, aho baje mu ruzinduko rw’akazi.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Arahura na Perezida Kagame kandi kuri uyu wa Gatatu azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

Biteganyijwe ko azasura ikigo cy’abafite ubumuga cyubatswe n’abihaye Imana bo muri Pologne kiba i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version