Ubutaka Bw’u Rwanda Bugiye Gupimwa Intungagihingwa Bufite Bitewe N’Agace

Amakuru agera kuri Taarifa aremeza ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, igiye gukorana n’Ikigo kitwa Rwanda Fertilizers Company bagapima intungagihingwa ziri mu butaka bw’u Rwanda bitewe n’igice runaka cyasuzumwe.

Bizakorwa mu rwego rwo kureba  imiterere ya buri butaka bitewe n’igice cyapimwe kugira ngo niba gikeneye ibikorwa byo kucyongerera ifumbire bikorwe hakurikijwe ibyavuye mu bipimo byafashwe mbere.

Intego ni uko ubutaka butihagije ku ntungagihingwa runaka bwazacyongererwa hashingiwe ku bipimo byafashwe.

Ubutaka bw’u Rwanda ahenshi burasharira.

- Advertisement -

Ugusharira kwabwo kwatewe ahanini n’uko abantu babuhinze igihe kirekire batabuha umwanya ngo buruhuke, bwongere kwiyegeranya bukore intungagihingwa zihagije.

Indi mpamvu ibutera gusharira ni isuri ikunkumura ibibabi n’ibindi byagombye kuguma imisozi bikazabora bikaba ifumbire.

Ibyo byose bituma ubutaka bw’igice kinini cy’u Rwanda busharira, bityo bikaba ari ngombwa ko bupimwa ngo hamenywe ubukana bw’ikibazo bufite mu bice bitandukanye bityo habeho kubufumbira.

Taliki 23, Ukuboza 2019, hari intiti mu bumenyi mu by’ubutaka zateraniye mu Rwanda zisuzuma icyakorwa kugira ngo ubutaka bw’u Rwanda burindwe ibibazo birimo n’ubutayu.

Umukozi ushinzwe kubungabunga ibyogogo by’imigezi n’ibiyaga mu Kigo gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA), Kwitonda Filippe wari mu bitabiriye ibyo biganiro icyo gihe yavuze ko u Rwanda rutakaza toni z’ubutaka zingana na miliyoni 45 buri mwaka.

Isuri iri mu bituma ubutaka bw’u Rwanda butakaza intungagihingwa ku rwego rwo hejuru kubera ko imanukana ibyari butunge igihingwa bikaboneza muri Nyabarongo n’Akagera.

Ku byerekeye ipimwa ry’intungagihingwa ziri mu butaka bw’u Rwanda, bivugwa ko icyo gikorwa nikirangira hazabaho kumenyesha abahinzi uko ubutaka bw’amasambu yabo buhagaze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version