Diomaye Faye uyobora Senegal yabwiye amahanga ko u Rwanda ari igihugu ibindi byo muri Afurika bikwiye kwigiraho mu guha ikoranabuhanga umwanya wa mbere mu bintu byose.
Hari mu kiganiro yatangiye mu nama ngari y’iminsi ibiri iri kubera Abidjan muri Côte d’Ivoire yitwa Africa CEO Forum yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu 75 n’abandi bakomeye muri Afurika.
Faye yavuze ko u Rwanda rukwiye kureberwaho n’ibindi bihugu by’Afurika bikiga uko rwabigenje ngo inkingi nyinshi z’ubukungu bwarwo zibe zishingiye ku ikoranabuhanga.
Yarugereranyije na Estonia, igihugu kiri mu Majyaruguru w’Uburayi hafi y’inyanja ya Baltic.
Umwe mu basangiza b’amagambo bayoboye ibiganiro byabaye ku munsi wa mbere w’iyi nama( Tariki 12, Gicurasi, 2025) yabajije Perezida Diomaye Faye ati: “Haba hari igihugu mufatiraho icyitegererezo mu kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere iteza imbere ubukungu?”.
Yamubwiye ko uretse Estonia, ikindi gihugu cya Afurika abona ko gikwiye kwitabwaho na buri wese muri Afurika ushaka gukoresha ikoranabuhanga ari u Rwanda.
Yasubije ati: “ Dushobora gufatira icyitegererezo ku gihugu cyo mu Burayi cya Estonia. Ni igihugu kitari icyacu muri Afurika. Ni igihugu cyashoye mu ikoranabuhanga ku rwego rugaragara. Ku rundi ruhande iwacu muri Afurika dufite ikindi gihugu kitwa u Rwanda twafatiraho urugero”.
Kuri we, ibyo bihugu byombi byatangije kera gukora ibintu ibindi bihugu bya Afurika biri kugerageza gukora muri iki gihe.
Diomaye Faye avuga ko ikoranabuhanga rya Estonia ryazamutse mu nzego zose ku buryo riri kuri 98%.
Perezida wa Senegal avuga ko intego Afurika ifite ari ukuzazamura urwego rwayo mu ikoranabuhanga rukagera aho ibyo bihugu byombi( Estonia n’u Rwanda) bigeze.
Intego ya Afurika kuri we si ukuba abagenerwabikorwa mu ikoranabuhanga, ahubwo ni no kuba abafatanyabikorwa muri ryo.

Estonia ni igihugu cyateje imbere inzego zacyo zose kandi gifite ubukire bugaragara.
Kibarirwa mu bihugu bitabamo ruswa nyinshi ku isi hose, gifite itangazamakuru ryisanzuye bigaragara, abaturage babayeho neza kandi hafi yo hose hari ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye.
Ikoranabuhanga ry’iki gihugu ryatumye kiba icya mbere ku isi cyateguye, gikoresha kandi kiyobora amatora kuri murandasi agenda neza.
Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Tallinn.
U Rwanda narwo ruvugwaho kugira ikoranabuhanga muri byinshi kandi ntirugaragaramo ruswa nka henshi muri Afurika.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yatumye rutakaza benshi mu bari amaboko yarwo ariko aho ihagarikiwe, ubuyobozi bw’u Rwanda bwatangije amavugurura mu bukungu yatumwe rugera ku rwego rwo kwishimira.
Icyakora, inzira iracyari ndende nk’uko abayobozi bakuru barwo bakunze kubivuga…