Perezida Wa Ukraine Aratakambira Abanyaburayi Ngo Bamwongere Intwaro

Volodymyr Zelenskyy yasabye Abanyaburayi kwigana Pologne na Slovakia  nabo bakamuha indege z’intambara zigezweho kugira ngo atsinde Abarusiya.

Yemeza ko nibidakorwa intambara izamara igihe kirekire.

Yaraye abibwiye abanyamakuru ubwo yari ari muri gari ya moshi yamuvanaga mu bice byangijwe cyane n’intambara amazemo imyaka ibiri arwana n’u Burusiya agana mu Murwa mukuru wa Ukraine ari wo Kiev.

Kuri  uyu wa Kane kandi yagejeje ijambo ku bandi bayobozi b’ibihugu by’u Burayi ababwira ko bakwiye kumuha intwaro zigezweho zirimo n’indege z’intambara ndetse n’ibisasu bya missiles kugira ngo abone uko yivuna umwanzi kubera intambara igikomeje kandi ngo ‘ishobora’kuramba.

- Advertisement -

Al Jazeera yanditse ko amagambo ya Zelenskyy yerekana ko muri iki gihe ari gutenguhwa n’abamufashije mu ntambara amazemo igihe n’u Burusiya.

Uyu muyobozi avuga ko binababaje kuba Abanyaburayi badafatira u Burusiya ibihano ngo babishyire mu bikorwa, biha Putin uburyo bwo kugwiza imbaraga.

Yemeza ko gutinda kubikora biha u Burusiya uburyo bwiza bwo gukora ibyo bushaka no gukomeza kugaba ibitero kuri Kiev.

Ati:  “ Uko mutinda niko muha  umwanzi umwanya wo kwisuganya kugira ngo akomeze intambara izamara igihe kirekire. Kumubuza kubikora biri mu nshingano zanyu kandi murabishoboye.”

Zelenskyy yashimiye Pologne na Slovakia kubera ko baherutse kumuha indege z’intambara zo mu bwoko MiG.

MiG-29 jet

Uyu mugabo yasuye biriya bice nyuma gato y’uko Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin asuye umujyi uri muri Ukraine witwa Mariupol ngo arebe uko umeze.

Ni umugi abantu be bigaruriye.

U Burusiya baherutse guha gasopo Abanyaburayi(cyane cyane Abongereza) ko uzahirahira agaha Ukraine intwaro z’intambara zikomeye, azaba akojeje agati mu ntozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version