Musanze: Inzu 228 Zasenywe N’Imvura

I Musanze haraye haguye imvura iremereye k’uburyo yasenye inzu 228, yangiza n’ibindi bikorwaremezo.

Imibare yatangajwe kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ivuga ko iyo mvura yangije inzu 228 n’ibikoni 80 n’imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage irangirika.

Yari irimo urubura rwinshi n’umuyaga.

Imirenge yibasiwe ni uwa Nyange, Cyuve, Musanze, Kinigi na Kimonyi.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze  buvuga ko mu Murenge wa Nyange habaruwe inzu 197 zatobotse amabati n’urubura, muri Kinigi hari inzu 21 n’ibikoni 80 byangiritse amabati kubera urubura.

Mu Murenge wa  Cyuve hari inzu ebyri(2) zangiritse ibisenge, mu wa Musanze hari inzu umunani(8) zangijwe.

Mu Murenge wa Kimonyi ho ntabyabaruwe ko byangijwe nayo.

Muri aka Karere kandi imvura yangije ibisenge by’ ibyumba by’ishuri bigera kuri bitandatu (6), na hegitari zigera 16,7 z’imyaka y’abaturage.

Ibikorwaremezo birimo umuhanda uva kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri ujya mu Kinigi wangiritse.

Ubuyobozi w’Akarere ka Musanze  buvuga ko abangirijwe ibyabo bahawe ubufasha bw’ibanze kugira ngo babone aho barara n’icyo bararira.

Uwabitangaje ni Umuyobozi w’Aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle.

Yagize ati: “Ubuzima bw’abaturage muri rusange ubu bumeze neza. Twagerageje kubafasha iby’ibanze mu gihe tucyegeranya ubushobozi ngo tubahe ubufasha bwisumbuye ho cyane cyane isakaro no gusana amazu yangiritse.”

Mu gihe gito gishize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko amezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2023 azarangwa n’imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure ndetse n’imiyaga ikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abanyarwanda Baraburirwa Kubera Imvura Nyinshi Iri Imbere

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version