Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Wa Ukraine Yabwiye Abaturanyi Be Kwitegura U Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Wa Ukraine Yabwiye Abaturanyi Be Kwitegura U Burusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 March 2022 11:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro cya mbere yahaye itangazamakuru kuva yaterwa n’u Burusiya, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko u Burusiya butagamije Ukraine gusa ahubwo ngo n’abaturanyi bayo ‘ruriye abandi rutabibagiwe’.

Perezida Zelensky yabwiye umunyamakuru wa ABC News witwa  David Muir ko nta bwoba afite bwo gufatwa cyangwa gupfira igihugu cye, ariko avuga ko kuba OTAN/NATO igihuzagurika ku cyemezo cyo kumutabara, bidashyira igihugu cye mu kaga gusa, ahubwo ko n’ibindi bituranye nacyo byugarijwe.

Muri byo yavuze mo Pologne, Lithuania n’u Budage.

Ati: “ Ubu intambara iri iwacu, ejo izaba iri iwanyu, iri muri Pologne, Lithuania, u Budage n’ahandi…”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Ibihugu byose bituranye n’u Burusiya bibufitiye ubwoba

Avuga ko umugambi wa Putin ari mugari cyane kandi ko kumukumira bigomba gukorwa ubu.

Kuri Zelensky w’imyaka 44 y’amavuko, Perezida Vladimir Putin azashirwa ari uko yigaruriye ibice byose byituranye nawe kandi bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’u Burayi n’Amerika.

Abajijwe icyo asaba Perezida w’Amerika, Zelensky yavuze ko icyo yifuza cyane ari uko ikirere cy’igihugu cye cyarindwa kwinjirwamo n’indege z’u Burusiya.

Amerika iri mu ihurizo ry’uburyo yakwitwara ku kibazo cya Ukraine idashotoye u Burusiya mu buryo bweruye.

Kubyerekeye niba yifuza ko ingabo z’Amerika zinjira mu ntambara zikamutabara, yasubije ko abyifuza kandi azi neza ko Abanyamerika bashobora kugira icyo bakora bagakoma mu nkokora ibitero bya Putin.

Gusa yirinze kugira icyo avuga ko ngingo y’uko bishobora gutuma haba intambara yeruye kandi igakoreshwamo intwaro za kirimbuzi.

- Advertisement -

Volodymyr Zelensky wahoze akina filimi yatangaje ko yagarutse mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iri i Kiev nyuma y’igihe yari amaze aho aherereye hazwi na bacye.

Ati: “ Nta bwoba mfite na mba! Ndi mu biro byanjye, ntawe nihishe.”

Avuga ko yizeye ko igihugu cye kizatsinda u Burusiya kuko nta kuri bufite.

Ngo we n’abaturage be bari gukorana kugira ngo bazagere ku ntsinzi.

Hagati aho abakurikiranira hafi ibiri kubera muri Ukraine aho u Burusiya bwagabye igitero ndetse n’uburyo Amerika n’ibindi bihugu bigize OTAN/NATO biri kubyitwaramo, bemeza ko intambara iri hafi gukara kurusha uko byari bimeze.

Hagati aho, Putin avuga ko niba Ukraine itemeye ibyo isabwa, izomekwa ku Burusiya bidatinze

Barabishingira ku ngingo y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze koherereza Ukraine imbunda zitwika ibifaro bita anti-tank missiles zigera ku 17 000 mu gihe kitarenze Icyumweru kimwe.

Ikindi ni uko Umunyamabanga muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken kuri iki Cyumweru taliki 06, Werurwe, 2022 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine kugira ngo barebere hamwe uko bakorana na Pologne kugira ngo ibe ahantu ho guhagurukiriza indege zo guhangana n’iz’u Burusiya.

Pologne yo yirinze kwemeza niba ayo makuru ari ukuri, ibikora yirinda kuba yarakaza u Burusiya.

U Burusiya bwo buvuga ko uzibeshya agashaka guha Ukraine ibikoresho ibyo ari byo byose by’intambara kandi akabikora asanzwe aba muri OTAN/NATO, azaba atangije intambara yeruye ku Burusiya.

Ibihugu bigize OTAN/NATO harimo n’u Bufaransa biri koherereza Ukraine intwaro nyinshi.

Hari amafoto yagaragaye imodoka za gisirikare ziremereye z’u Bufaransa ziri kwinjizwa mu ndege ngo zoherezwe mu bihugu bituranye na Ukraine.

U Bufaransa bwohereje ingabo muri Romania

Hagati aho kandi Umugaba mukuru w’Ingabo z’Amerika witwa General Mark Milley kuri iki Cyumweru yari ari muri Lithuania yagiye kureba uko abasirikare b’Amerika bakambitse muri kiriya gihugu biteguye.

Andi makuru avuga ko Perezida Joe Biden yari amaze iminsi mu Mujyi witwa Dover muri Leta ya Delaware  aho yaganiraga n’abajyanama be mu by’umutekano.

Ibiganiro byabo byagarutse ku cyakorwa ngo Amerika yirinde intambara yeruya n’u Burusiya.

Abayobozi muri Amerika bari kwibaza uko bafasha Ukraine ariko ntibirakaze u Burusiya ngo habeho intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi n’ibigize OTAN.

The New York Times iherutse kwandika ko ubu ikibazo kiri kubazwa mu Biro by’Umukuru w’Amerika ari ukumenya icyakorwa ngo hirindwe intambara hagati y’ibihugu bikomeye.

Hari impungenge ko indege z’ingabo z’Amerika nizoherezwa muri Ukraine zizaraswa n’u Burusiya bigatuma havuga intambara ya gatatu y’isi.

Kugira ngo birinde kwinjira muri iriya ntambara mu buryo butaziguye, Abanyamerika n’Abanyaburayi bo mu bihugu 30 bigize OTAN/NATO bahisemo koherereza Ukraine intwaro ahasigaye ikirwanaho.

Ubu Amerika yarangije guteganya Miliyoni 350$  yo gufasha Ukraine muri iriya ntambara kandi 70% by’ayo yamaze kugera muri Ukraine mu minsi itanu yakurikiye itangizwa ry’intambara.

Amerika kandi yarangije gutegura indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 bugomba guhabwa Ukraine.

Izi ndege zari zaragenewe Taiwan ariko gahunda yahindutse.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ukraine witwa Dmytro Kuleba nawe aherutse guhura na Antony Blinken wari ukubutse muri Moldavie na Pologne.

U Burusiya bwo buherutse gutangaza ko Ukraine igomba kumva ibyo buyisaba niba idashaka guhinduka ingaruzwamuheto y’u Burusiya.

Buvuga ko bwiteguye kandi bushobora gufata Ukraine yose igahinduka Intara y’u Burusiya niba itemeye ibyo buyisaba.

TAGGED:AbanyamerikaBurusiyafeaturedOTAN/NATOPerezidaPutin
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nimusohoka Aha Muzahura N’Ibirura Birekereje- Ingabire Immaculée Abwira Ba Miss
Next Article Gen Muhoozi Kainerugaba Yasezeye Igisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?