Perezida ‘W’Agateganyo’ Wa Namibia Yarahiye

Nangolo Mbumba niwe warahiriye kuyobora Namibia “by’agateganyo” nyuma y’amasaha make Geingob atabarutse.

Nangolo yari asanzwe ari Visi Perezida wa Namibia, Itegeko Nshinga rikamwemerera kuba ari we uyobora igihugu mbere y’uko amatora akorwa mu mpera z’uyu mwaka.

Mbumba Nangolo yatangaje ko igihugu cyahuye n’ibyago byo gutakaza intwari iri mu zikomeye zakibohoye mu ntambara y’ubwigenge.

Yagize ati: “ Igihugu cyatakaje intwari y’ubwigenge bwacyo.”

- Kwmamaza -

Yabwiye abaturage ko agiye kuyobora inzibacyuho ariko ataziyamamariza kuba Perezida ubwo amatora azaba atangiye.

Yabamenyesheje  ko badakwiye kubitindaho kuko nta mugambi wo kuba Perezida afite, ahubwo ko ibyo akoze ari ibigenwa n’Itegeko Nshinga, ko atari ubuyobozi bukuru bw’igihugu aharanira.

Yarahiriye kuzuza inshingano ze nyuma y’amasaha 15 inkuru y’urupfu rw’uwo yasimbuye itangajwe kuri radio y’igihugu mu itangazo ry’Ibiro by’Umukuru wa Repubulika ya Namibia.

Geingob yatangiye kuyobora Namibia mu mwaka wa 2015 ariko na mbere y’aho yari mu mirimo mikuru mu nzego za Leta kuko ibyo yabikoze kuva mu mwaka wa 1990 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Yari Perezida bamwe bavugaga ko yakundaga gutebya ariko akamenya no kuba umuntu ureba kure.

Uretse Perezida Kagame woherereje abaturage ba Namibia ubutumwa bwo kubafata mu mugongo, na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa nawe yabihanganishije.

Afurika y’Epfo ihana imbibi na Namibia.

Geingob yari umugabo muremure w’ibigango waharaniye ko igihugu cye kiva mu butegetsi bwa Apartheid cyari cyarashyizwemo n’Abazungu bo muri Afurika y’Epfo bafataga Namibia nk’indi Ntara yabo bari barise South West Africa.

Yarabarwanyije kugeza ubwo ahunze igihugu ajya kuba mu bihugu by’Ubwongereza, Amerika na Botswana.

Yamaze imyaka 27 mu buhungiro, ariko ayibyaza umusaruro kuko yize abona impamyabumenyi y’ikirenga muri Politiki( PhD, Politics) yavanye muri Amerika.

Mu mwaka wa 1989 nibwo yagarutse mu gihugu cye habura igihe gito ngo kibone ubwigenge.

Mbere yo kuba Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2015, Geingob yamaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 1990 kugeza mu mwaka wa 2012.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Namibia ryitwa SWAPO ryatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah ari we uzarihagarira mu matora azaba mu Ugushyingo, 2024.

Netumbo Nandi-Ndaitwah

Uyu mugore ubu niwe Visi Perezida wa Repubulika ya Namibia wungirije Mbumba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version