Nyabihu: Uherutse Kuvuga Ko Aziyamamariza Kuba Perezida Aravugwaho Amacakubiri

Uwo ni Hakizimana Innocent wigisha mu Karere ka Nyabihu. Yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gutangariza kuri X ko aziyamamariza kuba Umukuru w’u Rwanda mu matora ari mu Mpeshyi ya 2024, ubuyobozi bw’aho yigisha bwamushinje kuzana amacakubiri mu kigo yigishaho.

Hari ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi wa Groupe Scolaire REGA ADEPR witwa Odette Musabyimana amusaba ibisobanuro ku byo ‘ngo’ aherutse gutuka mugenzi we witwa Jean de Dieu Ukwisanga amubwiraga ko “ubwenge bwe bureshya n’uko areshya”.

Iyo baruwa bagenzi bacu ba UMUSEKE bayifitiye kopi, ikaba yarakiriwe n’uwo igenewe taliki 02, Gashyantare, 2024.

Musabyimana avuga ko uyu mwarimu yagaragaje gusuzugurira bagenzi be mu ruhame binyuze mu kugaragaza ko ‘badashoboye’ kwigisha.

Hejuru y’ibi, hariho indi mvugo Hakizimana Innocent ashinjwa yo kuvuga ko  umuyobozi w’ikigo yubatse akazu mu kigo cy’ishuri.

Hakizimana Innocent avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma,  ko ahubwo  ari gushyirwaho ibyaha by’amacakubiri nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza.

Yabwiye UMUSEKE ati: “ Ikibazo banshinja ntabwo ari hariya cyatangiriye mu Karere ka Nyabihu. Ibibazo byatangiye mu kwa karindwi(Nyakanga) 2023, mvuga ko nzatanga kandidatire (candidature) yo kuyobora igihugu nk’Umunyarwanda wigirira ikizere.”

Avuga ko nyuma yo gutangaza ko ari uko azabigenza yahise atangira kwibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo akorera.

Ngo hari umuyobozi wamubajije ati: “…Ese ibintu biri kuvugwa  ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe ku mwanya wa  Perezida wa Repubulika, ni gute wavuze ko nawe uziyamamaza?”

Undi avuga ko yasubije uwamubwiye atyo ko kwiyamamaza ari uburenganzira bw’Umunyarwanda udafite umuziro.

Hakizimana Innocent avuga ko umuyobozi w’icyo kigo yahise amubwira ko ingaruza azazibona.

Ati: “Umuyobozi w’ikigo cya GS Murambi nigishagaho yahise ambwira ngo ingaruka urazibona mu kanya, bitarenze Icyumweru.”

Ngo  umuyobozi w’ikigo yahise amurega ku muyobozi w’Akarere batangira kumuhimbira ibyaha.

Ati: “Icyo gihe twari turi gusoza umwaka wa 2023, noneho icyo gihe bahita bategura ngo hari abarimu bakoze amakosa, bari gushaka kubahimbira ibyaha, ariko ni jye bari bagamije.”

Hakizimana avuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere bwamushinje gusuzugura ubuyobozi bw’Ikigo no gukererwa ku kazi ariko we akavuga ko ibyo byaje ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida wa Repubulika.

Mu kwisobanura, yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma cyane ko nta baruwa yigeze yandikirwa yihanangirizwa.

Ati: “Icya mbere, nagaragaze ibaruwa n’imwe yigeze kunyandikira n’imwe anyihanangiriza kuri ayo makosa avuga.”

Ubutumwa bwo ku rubuga rwa X bugaragaza uko umuyobozi w’Akarere yahaye umurongo icyo kibazo yigeze[Hakizimana] kwandka, ngo nibwo  bwabaye imbarutso yo gushaka kumwirukana mu bakozi ba Leta.

Uyu mwarimu avuga ko yafashe ibyo umuyobozi w’Akarere yari yatangarije mu nama abishyira  ku rubuga rwa X maze bigera ku nzego z’indi bituma Meya w’Akarere yitaba.

Ati: “Noneho ako ka videwo ngashyize kuri X yahoze ari Twitter, mu nzego zo hejuru bahamagara Meya biba ngombwa ko ajya kwisobanura. Kugira ngo yikure mu kimwaro, yahise atumaho dosiye yanjye bahita bansuzuma. Bari barampaye 86% mu manota y’imihigo, twese nta mwarimu wari ufite amanota 80% ku kigo. Ahita ategeka ngo Hakiza mumuhe 69% kugira ngo natabijuririra, tumwirukane mu bakozi ba Leta.”

Uyu mugabo avuga ko yagiye kujurira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, ije gusuzuma bimana ibimenyetso by’amafishi.

Avuga kandi ko bahise bamwima amasomo asanzwe akorwa mu kizami cya Leta, aho yari asanzwe yigisha Icyongereza, bamuha Igifaransa, Iyobokamana n’Ikoranabuhanga bagamije gukomeza kushakira impamvu zo kumwirukana.

Ati “Ayo masomo rero umusaruro waho upimwa ku mafishi, uko abana bagiye batsinda amasomo, bakaguha amanota y’imihigo, abandi bo bagapimirwa mu kizami cya Leta. Icyambabaje  n’uwigishije Physique[Ubugenge] abana bakagira 0 ariko yahawe 88% abona amafaranga y’imihigo, abona amafaranga y’ishimwe, bonus.”

Uyu avuga ko yaje kwimurirwa gukorera kuri GS REGA ADEPR,TTS ndetse ahabwa n’amanota  90% y’imihigo ariko atungurwa no kudahabwa amafaranga angana Frw  120.000 y’inyongera kimwe n’abandi ariko byose akavuga ko abihuza no kuba yaratangaje ko aziyamamaza.

Ati: “Niba umuntu atanze kandidatire ntibagakwiye kubibonamo umwanya wo kumuhimbira ibyaha.”

Hakizimana avuga ko ibyaha byose ari kugerekwaho ari ibinyoma, ari  ibigamije kwangiza isura ye nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda.

N’ubwo bimeze gutyo, uyu mugabo atangaza ko atatezutse ku mugambi wo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda kandi ngo nta kintu kizamukoma mu nkokora.

Meya wa Nyabihu hari icyo abivugaho…

Mukandayisenga Antoinette Meya w’Akarere ka Nyabihu

Antoinette Mukandayisenga uyobora Akarere ka Nyabihu yabwiye Taarifa ko ibyo gutoteza Innocent Hakizimana kubera ko yitangaje ko ashaka kuyobora u Rwanda ari ikinyoma.

Avuga ko ‘kuba yakwiyamamaza ari uburenganzira bwe’.

Yabwiye Taarifa ko mbere y’uko Hakizimana atangira gukorera muri Nyabihu yari asanzwe akorera mu Karere ka Rusizi ndetse ngo yabanje no gukorera muri Rubavu.

Aho hose ngo yahavuye kubera imikorere mibi.

Ikindi ni uko ngo kuba ubuyobozi bw’ikigo yigishaho bwamubaza ibyo atuzuza neza, ari ibintu bisanzwe kandi bidakwiye guhuzwa n’uko  yatangaje ko ashaka kuyobora u Rwanda.

Mukandayisenga ati: “ Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri afite uburenganzira bwo kubaza umukozi ibitagenda neza kandi ibyo ntaho bihuriye no kuba yaratangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu.”

Meya avuga ko hari ibyo uriya mwarimu atuzuza neza mu kazi ke, bityo ko agomba kubibazwa n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’ubw’Akarere kuko afite[Meya Mukandayisenga] inshingano zo kutarebera mu gihe hari ibitagenda neza mu rwego rw’uburezi mu Karere ashinzwe.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Nyabihu avuga ko Hategekimana agiye kumara imyaka ine akorera muri Nyabihu, akaba yarahageze avuye muri Rusizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version