Abatuye Umurenge wa Mahama mu Karere Kirehe bashima uruhare Croix Rouge imaze kugira mu guhindura imibereho yabo, ku buryo barushaho kwiteza imbere.
Umwe mu bafashijwe n’uyu muryango ni Hategekimana Claudine wo mu Kagari ka Munini, wari umaze imyaka 15 mu bukode n’abana be batandatu.
Mu 2019 yubakiwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, irimo sima n’amashanyarazi. Mbere yagorwaga cyane n’ubuzima kuko atunzwe no guca inshuro, ugasanga kwishyura inzu buri kwezi bimusonga.
Yagize ati “Mu icumbi nakodeshaka 3000 Frw ku kwezi, nta kintu ndya, nta shinge na rugero, tukaryama, bya bihumbi bitatu byahuraga n’amafaranga nkorera mu Cyumweru, muri cya cyumweru ubwo urumva nta kintu naryaga rwose.”
Croix Rouge yajyaga kumufasha, mu minsi ibiri bari bamuhaye inzu ye ku buryo ubuzima bwe bumaze guhinduka.
Ni kimwe na mugenzi we Mbonyizina Marie Jeannette wacite ku icumu rya Jenosoide yakorewe Abatutsi. We inzu ye inzugi zari zaravuyemo, Croix Rouge iza kumusanira.
Ni inzu abanamo n’umugabo we n’abana batandatu.
Ati “Banshyiriyemo inzugi, badushyira heza, ubu turyama heza.”
Hari abahawe amatungo
Uretse abubakiwe inzu cyangwa basaniwe, hari abahawe amatungo barimo Nshimiyimana Felicien wahawe inka mu 2016.
Yagize ati “Ntabwo nabashaga kubona ibyo natungisha umuryango, ariko kugeza uyu munsi urabona umubyare warameze, ndabona ikigori cyo kurya, abana banyoye amata, abaturage banyoye amata, nsaguraho n’ayo kugurisha nkuramo amatungo magufi.”
Iyo nka ikamwa litiro umunani z’amata ku munsi, ku buryo yagurishijeho akagura andi matungo, ubu agize ihene umunani n’ingurube eshanu.
Mu bafashijwe na Croix Rouge kandi harimo abanyarwanda birukanywe muri Tanzania, muri Kirehe bubakiwe inzu 190.
Kaginyi Livingston wavukiye muri Tanzania akaza kwirukanwa, avuga ko muri icyo gihugu bararaga mu nzu z’ibyatsi, wagura n’ikibanza ngo wubake, ntibatume iyo nzu uyiraramo.
Yagize ati “Twageze mu gihugu cyacu batwakira neza, batwubakira izi nzu, dutera imbere, rwose murabona namwe aho tugeze. Iyi Mahama twahaje ari ishyamba, twahaje mu 2007, Croix Rouge itwubakira inzu, abana bacu, abadamu bacu, bararyama bagubwa neza kugeza uyu munsi.”
Muri ako gace ka Mahama banahawe imbangukiragutabara, ifasha ibigo nderabuzima bibiri byaho kugeza abarwayi ku Bitaro bya Kirehe iyo bibaye ngombwa.
Umuhuzabikorwa w’abakorerabushake ba Croix Rouge mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’Arc, avuga ko ibi byose babikora kugira ngo abaturage babashe kwiteza imbere.
Yavuze ko babashije gutanga inka 130, ndetse bafasha abaturage kwishyira hamwe mu makoperative.
Mu buryo bwo kurwanya ibiza, bubakiye abatishoboye banategura ibiti byatewe mu nkambi ya Mahama n’inyuma yayo bigera ku 96.000, bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ziribwa.
Hanatanzwe gaz 5000 mu nkambi, hubakwamo uturima tw’igikoni 6500, ndetse buri muturage bageneye itungo yanubakirwaga ubwiherero, hubakwa 378.
Muhawenimana yakomeje ati “Iyo dutanze amatungo tubasaba korozanya mu gihe itungo ryororotse, dufite ibikorwa bitandukanye. Dukorana n’inzego z’ibanze, tukajya inama, kandi tukaba dukangurira buri muntu wese aba yaba umu Croix Rouge.”
Croix Rouge y’Ababiligi ni umwe mu bafatanyabikorwa bayo.
Ubuyobozi bushima umusanzu wa Croix Rouge
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yabwiye Taarifa ko bashima uruhare rwa Croix Rouge y’u Rwanda mu kwita ku batuye Akarere ka Kirehe.
Ati “Twafatanyije ibikorwa byinshi harimo no gutuza Abanyarwanda bagiye batahuka mu bihe bitandukanye, dufite imidugudu myinshi bafashije mu kubaka, ari ibikorwa byo gufasha abatishoboye kubona amacumbi, kubaha amatungo nk’inka, ari mu bikorwa by’ubutabazi bafite mu nshingano nk’igihe habaye ibiza, Croix Rouge ni umufatanyabikorwa muri byinshi.”
Yavuze ko nko mu gihe cya Guma mu rugo bafashaga abaturage batakaje imirimo mu kubona ibibatunga, ndetse bakomeje kugira uruhare mu bukangurambaga mu kwirinda COVID-19.
Urebye kuva umwaka wa 2020-2021 watangira, muri rusange imiryango 3.150 yagezweho n’ingaruka z’ibiza yahawe amafaranga ayigoboka mu kugura ibyo ikeneye.
Naho imiryango irenga 80.000 yazahajwe n’ingaruka za COVID-19 yahawe ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho birimo iby’isuku n’udupfukamunwa.
Uyu muryango ufite abakorerabushake barenga 62 000 bari mu makipe y’ubutabazi yahuguwe bihagije haba mu kurwanya ibiza, isuku n’isukura, ubutabazi bw’ibanze, gukorera mu nkambi, guhuza ababuranye n’ababo, ubuzima bwo mu mutwe n’ubukangurambaga.