Perezida W’U Burundi Yirukanye Minisitiri Amushinja Gushyira Umugayo Ku Gihugu

Itangazo ryavuye mu Biro bya Perezida Evariste Ndayishimiye rivuga ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko nshinga n’andi mategeko, avanye ku mwanya wa Minisitiri Madamu Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo kubera imyitwarire ishobora kwanduza isura y’igihugu.

Muri ririya tangazo handitswemo ko Madamu Ndabaneze afite imyitwarire n’imikorere bishobora gutuma ubukungu bw’igihugu buzahara kandi igashyira umugayo ku gihugu.

Ririya tangazo ryanditswe mu Gifaransa hari aho rigira riti: “ Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo Nyakubahwa Immaculée Ndabaneze avanywe ku mwanya we kubera imyitwarire idahwitse kandi ishobora kugusha ubukungu bw’igihugu ukanashyira umugayo ku isura y’u Burundi.”

Ni ubutumwa bwasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni.

- Advertisement -

Buvuga ko ibibukubiyemo bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 01, Gicurasi, 2021.

Ndabaneze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version