Abaturanyi Bose Tumeranye Neza, Usibye Umwe Gusa – Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira zo kunoza umubano kubera ubushake bugaragara ku mpande zombi, ariko ikibazo gisigaye ku ruhande rwa Uganda ku buryo ngo atabasha no kumva uko giteye.

Yabivuze ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko Abanyarwanda bakeneye amahoro ngo bakore ibibareba bijyanye no guteza igihugu, ko nta we bifuza kubangamira cyangwa ngo ababangamire.

Ati “Ayo mahoro dushaka, turayashaka kugira ngo tubone uko twikorera ibyo tugomba gukora. Abaturanyi bacu benshi, ariko ni bane gusa, ngira ngo abandi bose tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa.”

- Advertisement -

“Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi, ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana tuka… ariko ngira ngo ubu twe n’abarundi turashaka kubana, na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira.”

Yakomereje kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko ibibazo byahozeho ibihugu byombi bifatanya kubikemura, ku buryo ubu ibintu bimeze neza.

Perezida Kagame yavuze ko Tanzania yo nta kibazo yigeze bigirana igirana n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Abaturanyi b’amajyaruguru badufiteho ikibazo, n’ubu njye nabayeyo, nakoranye na bo, ngira nte, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo, ntabwo mbisobanukiwe bihagije.”

“Ariko icyo narangirizaho cy’ibyo ngibyo, njyewe nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa. Nzashyiraho imiryango idadiye ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana. Hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi na we azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”

Yasabye abayobozi kwita ku nshingano

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko ibikorwa byabo ari byo bikingira igihugu umwanzi, ku buryo bagomba guhora bazirikana inshingano bafite kandi bakazubahiriza.

Yavuze ko iyo ushaka kuba mu nzu yawe utanyagirwa, ntihagire uza nijoro ngo agushimutire amatungo cyangwa asahure ibyo wejeje, wubaka inzu ikomeye kandi ifite imyugariro ikomeye

Ati “Rero twebwe twirebe nk’umuntu ufite urugo, ahantu hari ibyo byose. Hari imvura, izana n’miyaga myinshi, hari abantu b’abashimusi. Iyo urangaye, iyo udakinze umuryango, iyo utugariye, hari abazaza bagatwara ibyawe ku buryo bworoshye.”

“Ndagira ngo rero aho duhera ha mbere, twubake inzu ifite umusingi, ikomeye, ifite inzugi zikomeye, isakaye neza, ku buryo imvura nigwa turyamye, inzu itava ngo imvura idusange mu nzu yacu aho turi.”

Yavuze ko igihe bazaba bujuje inshingano zabo, ibyo abandi babavugaho nabyo bizajya binyomozwa bitamaze kabiri.

Yatanze urugero kuri raporo yigeze gusohorwa na Human Rights Watch ivuga abantu bishwe mu turere dutandukanye mu Rwanda kandi bazira ibyaha byoroheje nk’ubujura, ariko biza kugaragara ko bariho, ko n’inkuru y’uko bapfuye batayizi.

Ati “Mbese koko iyo baza gusanga barapfuye? Ni ukuvuga ngo twagombaga kuba twarakoze nabi kuko abantu babaga barapfuye, ariko kuba barabasanze, ubwabyo birisobanura, abantu bakavuga ngo twicwa n’iki ahubwo?”

Yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi, bityo n’uburyo bwo kubikemura bugomba gukenera imikorere yihariye, hagakoreshwa amikoro make ahari hagamijwe kugera kuri byinshi.

Igihe umuntu azashaka kumera no gukora nk’abandi kandi badahuje ibibazo, ngo azaba yatatiriye inshingano za RPF z’uburyo abantu bagomba gukorera u Rwanda mu buryo bw’ubudasa.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya RPF i Rusororo
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente akurikiye ijambo rya Perezida Kagame
Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version