Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Peru: Aba Jenerali Batandatu Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Peru: Aba Jenerali Batandatu Batawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2022 3:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bwa Repubulika ya Peru bwataye muri yombi abasirikare batandatu bafite ipeti ryo ku rwego rwa Jenerali bakurikiranyweho ruswa ishobora kuba yaratumye bahabwa ariya mapeti n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika witwa Pedro Castillo uherutse kuvanwa ku butegetsi.

Ubwo abakora mu bushinjacyaha bwa Repubulika basakaga  mu rugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo ku gihe cya Castillo witwa Walter Ayala bahasanze inyandiko nyinshi  zimwe zaberetse ko  hari imikoranire Perezida yagiranaga na bamwe mu bayobozi b’ingabo  na Polisi yatumwe hari abo yazamuye mu ntera.

Castillo aherutse gukurwa mu Biro by’Umukuru w’igihugu bikozwe n’ingabo nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko yashakaga gusesa Inteko ishinga amategeko mu buryo bise ko budakurikije amategeko.

Nyuma y’uko avanywemo, ubu igikurikiyeho ni ukureba n’abandi bakoranaga.

Mu bamaze gufatwa harimo na bariya ba Jenerali batandatu bivugwa ko yahaye amapeti kandi batari bayakwiye.

Castillo aherutse gukurwa mu Biro by’Umukuru w’igihugu bikozwe n’ingabo

Abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika bakorera Lima mu murwa mukuru wa Peru bavuga ko mu mwaka wa 2021 hari amafaranga bariya basirikare bahaye Perezida Pedro  Castillo ngo abazamure mu mapeti.

TAGGED:AmapetiAmategekofeaturedIntekoJeneraliPeru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufaransa Ufite Amaraso Yo Muri DRC Agiye Gukina Muri NBA
Next Article Makanyaga Abdoul Arembeye Muri CHUK
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?