Ni we muyobozi w’Umuroma wenyine utari Umukirisitu uvugwa mu myemerere ya Gikirisitu.
Buri cyumweru, mu nsengero zo hirya no hino ku isi, abantu babarirwa muri za miliyoni bavuga ko Yesu “yababajwe ku butegetsi bwa Ponsiyo Pilato.”
Ibi ni ibintu bitangaje.
Mu bari abayobozi ba Roma ya kera, nta bami, abami b’ibihugu bavugwa mu mavanjiri kurusha Pilato.
Kuba Yesu w’i Nazareti yarishwe ku butegetsi bwa Pilato, wari umuyobozi wa gatanu w’Intara y’Abaroma ya Yudaya, ni imwe mu ngingo z’impamo zizewe cyane mu mateka ya Gikirisitu yo hambere.
Si amavanjiri abivuga gusa, kuko n’abahanga mu mateka yo mu gihe bye cyangwa nyuma y’aho barabyemeza.
Umwanditsi w’amateka w’Umuroma witwa Tacitus mu gitabo cye Annals nawe yavuze kuri Ponsiyo Pilato.
Ariko nanone Pilato ubwe aracyari umuntu utoroshye kumenya neza.
Ese ubwo yaciraga Yesu Kristo urubanza yabitewe no kutabishaka, akabikora yikiza Abayahudi?
Cyangwa yari umutegetsi w’umunyamahane nk’uko abanditsi b’Abayahudi bo hambere bamugaragaza?
Ibimenyetso by’ibyataburuwe mu matongo n’ibyanditswe byerekana ko yari umuntu wagize uruhare rugaragara, nubwo rimwe na rimwe atitaga ku marangamutima y’abandi, mu miyoborere n’ubukungu bwa Yudaya; kandi kutita ku byiyumvo by’idini y’Abayahudi byaje gutuma avanwa ku butegetsi.
Pilato: umuyobozi “winangira”.
Ponsiyo Pilato yatangiye kuyobora ahagana mu mwaka wa 26 nyuma ya Kristo, akomeza uwo mwanya kugeza hafi y’urupfu rw’umwami Tiberiyo mu mwaka wa 37.
Mu nshingano ze, yagombaga kubungabunga ituze n’umutekano, guca imanza (cyane cyane izirimo n’igihano cy’urupfu), gukusanya imisoro no kugenzura ifaranga.
Bitandukanye n’abandi bantu benshi bavugwa muri Bibiliya, kuba Pilato yarabayeho si ibyo gushidikanywaho.
Mu 1961, abashakashatsi babonye inyandiko ku ibuye basanze i Caesarea Maritima igaragaza izina “Ponsiyo Pilato” nk’umuyobozi wa Yudaya.
Iryo buye ryari iry’igice cy’inyubako rusange yari yaragenewe Tiberiyo.
Uretse iri buye, Pilato avugwa no mu nyandiko z’Abayahudi, agashushanywa ku mafaranga y’icyo gihe, ndetse no ku mpeta ishobora kuba yari iye bwite yanditse ho inyandiko “Pilato.”
Nanone, ishusho ya mbere yanditswe kuri Pilato ntituruka ku Bakirisitu, ahubwo iva ku muhanga w’Umuyahudi witwa Philo wa Alexandria.
Yavuze ko Pilato yari “umuntu utajya uhinduka, winangira kandi w’umunyamahane.”
Yanasobanuye uko yashyizeho ingabo nazo zishyiraho ibintu byahutazaga ibyiyumvo by’idini y’Abayahudi i Yerusalemu, bituma abayobozi b’Abayahudi bitabaza Tiberiyo, maze ategeka ko bikurwaho.
Undi mwanditsi w’Umuyahudi, Josephus, na we amugaragaza nkutariga ku by’idini.
Hari aho yemereye ingabo ze kwinjiza i Yerusalemu ibirango by’ingabo bifite amashusho y’abami b’Abaroma, bibangamira amategeko y’Abayahudi abuza amashusho nk’ayo.
Ibi byateje imyigaragambyo ikomeye, abantu bavuga ko bemera gupfa aho kwemera ibyo bikorwa.
Nyuma Pilato yaje kubivamo.
Ibi ntibisobanura ko yari umunyantege nke, ahubwo byerekana ko yari umuyobozi washoboraga gufata ibyemezo bikomeye.
Ariko nyuma y’imyaka igera ku icumi ku butegetsi, Pilato yaje gukurwaho nyuma y’igikorwa cy’urugomo ku musozi wa Gerizimu, aho yahagaritse inama y’Abasamariya.
Nyuma y’ibirego by’Abayahudi n’Abasamariya, yoherejwe i Roma kwisobanura, ariko agera yo umwami Tiberiyo yari yamaze gupfa. Ibyakurikiyeho ntibizwi neza, ariko azwiho ko yavuye ku butegetsi mu buryo buteye isoni.
Urubanza rwa Yesu
Urubanza rwa Yesu Kristo ruri mu manza zizwi kurusha izindi ku isi.
Amavanjiri yose ane avuga ko Yesu yazanywe imbere ya Pilato mu gihe cya Pasika, aregwa ko yiyise umwami—icyaha gikomeye ku Baroma.
Uko Pilato agaragazwa biratandukanye: rimwe agaragara nk’uwashakaga kumurekura ariko akemera igitutu cy’abantu, ahandi akagaragara nk’uwemera ko Yesu ari umwere.
Ariko mu by’amategeko, Pilato ni we wenyine wari ufite ububasha bwo gutanga igihano cy’urupfu.
Bityo, mu mateka ni we wategetse ko Yesu yicwa. Kandi mu by’ukuri, ntibisaba ibisobanuro byinshi: umuntu wari ufite abayoboke witwa “Umwami w’Abayahudi,” cyane cyane mu gihe cya Pasika, yagombaga gukurura amaso y’ubuyobozi.
Nyuma inkuru z’Abaroma n’Abakirisitu zamwise “uwishe Yesu,” zimushyiraho ibihano bitandukanye: kwicwa, kujyanwa mu buhungiro, cyangwa kwiyahura.
Ariko hari n’abandi bamugiriye impuhwe, bavuga ko yaje guhinduka Umukirisitu ndetse agapfa azira ukwemera kwe.
Mu migenzo imwe n’imwe ya gikirisitu yo mu Burasirazuba bwo Hagati, Pilato n’umugore we bafashwe nk’abatagatifu mu gihe kinini.
Izi nkuru zigaragaza igitekerezo cyari gisanzwe mu Bakirisitu ba mbere: ko guhura na Yesu byahinduraga umuntu.
Ariko mu by’ukuri, birashoboka ko guhura kwa Pilato na Yesu kwari kugufi kandi kuri we ntacyo byari bivuze cyane.
Nyamara, icyo cyemezo kimwe yafashe cyahinduye amateka ye burundu kandi kiri mu byanditswe bikomeye mu mavanjiri.

