Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: PM Ngirente Yabwiye Polisi Ko N’Iterambere Riri Mu Nshingano Zayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

PM Ngirente Yabwiye Polisi Ko N’Iterambere Riri Mu Nshingano Zayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2024 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente
SHARE

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye abapolisi bari bamaze umwaka urenga batorezwa kuba ofisiye ko badashinzwe umutekano gusa, ahubwo bagomba no kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda.

Hari mu gikorwa cyo kubaha iryo peti ku mugaragaro cyabereye i Rwamagana mu Murenge wa Gishari ahasanzwe hari ishuri rikomeye rigira Abanyarwanda abapolisi

Ngirente yagize ati:  “Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakomeje kuba igihugu gitekanye kandi gifite ubukungu buzamuka buri mwaka. Ayo majyambere n’umutekano dufite inshingano zo kubirinda no gukomeza kubibungabunga binyuze mu bufatanye n’inzego zose cyane cyane ubwa Polisi”.

Icyakora Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ashima ko umutekano uganje mu Rwanda nubwo hari aho bitameze neza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu byaha Ngirente avuga ko bigaragara muri iki gihe ari ibyambukiranya imipaka, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko Polisi ifite inshingano zo guhashya ibyo byaha, ariko ntibirangirire aho ahubwo ikagura imikorere ikajya no mu iterambere ry’Abanyarwanda kandi rikaba iterambere rirambye.

Yagize ati: “ Polisi igomba gukora n’ibindi bikorwa birimo gushyikiriza abaturage mu bikorwa by’iterambere kugira ngo dukomeze kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda. Polisi kandi irasabwa gukomeza kugira uruhare mu bindi birenze gucunga umutekano”.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti yashimye ubwitange bwabaranze mu gihe bamaze mu mahugurwa biga amasomo agamije kubungura ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’aba-Ofisiye bato.

Bahawe ubumenyi bw’ibanze ku byo bise imicungire y’abantu, ibikorwa bya polisi, amategeko, gukoresha imbaraga n’imbunda, uburyo polisi ikorana n’abaturage n’ibindi.

- Advertisement -

Ikindi cyatangaje abitabiriye kiriya gikorwa ni uko ku nshuro ya mbere, abana 300 biga mu mashuri abanza nabo bakoze akarasisi.

Abapolisi 641 nibo batangiye guhugurirwa hamwe ariko arangizwa n’abantu 635, barimo ab’igitsina gabo 527 n’ab’igitsina gore 108.

Batandatu ntibayarangije kubera kunanirwa gukurikirana amasomo, uburwayi, n’imyitwarire mibi itajyanye n’indangagaciro za polisi y’u Rwanda.

Ndinzi Fréderic yahawe igihembo yambikwa umudari nk’umunyeshuri wahize abandi.

TAGGED:AbanafeaturedGishariImyitozoNgirenteOfisiyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Abaturage Bagiye Kwiyubakira Kaburimbo Ya Metero 824
Next Article Ngoma: Imvura Ivanze N’Umuyaga Yasenye Inzu 19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?