Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pocket Wifi Pro: Igikoresho Cy’Airtel Rwanda Kiguha Murandasi Ukishima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Pocket Wifi Pro: Igikoresho Cy’Airtel Rwanda Kiguha Murandasi Ukishima

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2022 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Airtel Rwanda  yashyize ku isoko icyuma gitanga murandasi kitwa Airtel Pocket WIFI Pro kigurwa Frw 25,000. Ni ikiguzi kiza kubera ko mbere iki gikoresho cyagurwaga FRW 35,000.

Abayobozi muri Airtel bavuga ko kiriya cyuma ari ingirakamaro kubera gishobora gukoreshwa mu rugo cyagnwa mu bito kandi gitanga murandasi ikoresha igisekuru cya 4( 4G).

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Bwana Emmanuel Hamez avuga ko ikigo ayoboye kiyemeje gukomeza guha Abanyarwanda ibyiza byose gitanga.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez

Ngo ni muri uru rwego basanze ari ngombwa ko bagabanyiriza abakiliya igiciro cya kiriya gikoresho.

Ati: “ Iki gikoresho kizafasha benshi gukoresha murandasi itabahenze kandi yihuta. Hari na sim card yo mu bwoko bwa Stater Sim Card ugurana na  15GB, bikagufasha guhita utangira gukoresha murandasi mu kazi kawe.”

Buri wese ushaka kugira kiriya cyuma cy’ikoranabuhanga ashobora kukibona ku iduka Airtel Rwanda igurishirizamo ibikoresho byayo ikanahatangira serivisi.

Ikindi ni uko n’umukiliya ufite telefoni ikoresha murandasi y’igisekuru cya gatatu nawe ashobora kugura kiriya gikoresho kiri mu bihendutse bitanga murandasi biri mu Rwanda kugeza ubu.

Akandi karusho k’iki cyuma ni uko gifite ibuye rishobora kumara amasaha 12 rikora.

TAGGED:AirtelfeaturedIkoranabuhangaMurandasiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agaciro Development Fund Yashoye Imari Muri Banki Ikomeye Y’Afurika
Next Article Musanze: Batangiye Kwiherera Bategura Tour du Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?