Polisi Igiye Gukoresha Drones Mu Gucunga Abica Umutekano Mu Muhanda

Ni utwuma tw'ikoranabuhanga(Ifoto@Emergency Drone Response

 Mu gihe kiri imbere Polisi y’u Rwanda iratangira gukoresha utudege tutagira abapilote, drones, mu rwego gucungira hafi abica amategeko y’umuhanda.

U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika gikoresha iri koranabuhanga muri aka kazi.

Afurika y’Epfo na Ghana nibyo bihugu bisanganywe iryo koranabuhanga.

Utu tudege dusanzwe dufasha u Rwanda mu kugeza amaraso mu bice byitaruye binyuze mu tudege tugenzurwa n’ikigo Zipline gisanzwe ari icy’Abanyamerika ariko gikorana na Leta y’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Polisi isanganywe kandi ikoranabuhanga rya cameras zifasha abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko ukabije kuko usanzwe uri mu bintu bikomeye biteza impanuka zihitana benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version