Mu musangiro wahuje Abanyarwanda baba mu mahanga n’abakora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisitiri Nduhungirehe Olivier yaganiriye nabo abashimira umusanzu batanga mu iterambere ry’u Rwanda, abasaba gukomereza aho.
Yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Rwandda bikozwe n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, yageze kuri miliyoni $ 505.
Abanyarwanda bari baje muri uwo musangiro ni abantu 130 baba mu mahanga baturutse mu bihugu 40 hirya no hino ku isi.
Nduhungirehe yashimiye abo bose uruhare bagira mu kubaka u Rwanda, abasaba no gukomeza kubera u Rwanda ba Ambasaderi barwizihiye.
Yagize ati “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa, by’umwihariko umusanzu wanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu mafaranga mwohereza mu Rwanda ubu akaba ari miliyoni $505 yaje mu Rwanda mu mwaka 2023”.
Yavuze ko kugira ngo gahunda y’igihugu zo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri NST2 izashyirwe mu bikorwa, ari ngombwa ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza gutanga umusanzu wabo mu buryo bwose.
Ati: “Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n’inzego bireba harimo namwe abagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga”.
Raporo y’umwaka wa 2023 yakozwe na Banki y’Isi ku kohererezanya amafaranga mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yanditswemo ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nyuma y’izamuka rya 16.8% ry’amadovize arwoherezwamo.
Byatewe ahanini n’ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari $2.4 ririmo n’ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Mu mwaka wa 2021, yari miliyoni $ 378,5; mu mwaka wa 2022 agera kuri miliyoni $461,2, bikagaragaza ko amafaranga y’Abanyarwanda yinjira mu Rwanda aturutse hanze yiyongereye muri icyo gihe cyose ku rugero rwa 15,5% buri mwaka hagati ya 2021 na 2023.