Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2025 2:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rukererera rwa Tariki 14, Nzeri, 2025 muri Gakenke hafatiwe abantu batandatu  bacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategek bafatanwa n’abakiliya babo.

Polisi ivuga ko bacukuraga ayo mabuye mu mugezi wa Rutamba mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango.

Aba bantu bakorera mu Kagari ka Jango, Umurenge wa Ruli.

Abakiliya babo batatu nibo bafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akameza ko  aba ari nabo batiza umurinda abishora abakora  ubu bucukuzi.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi kubera ingaruka zabwo zigera ku muryango n’igihugu muri rusange.

IP Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore mu bucukuzi  butemewe ko yaba abacukura n’abababagurira, bazafatwa bashyikirizwe inzego.

Ati: “ Ushukisha umuturage amafaranga niwe kibazo ahanini. Gusa n’umuturage agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye muri ibyo bikorwa. Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona umuturage ashyira ubuzima bwe  n’ubw’abandi mu kaga binyuze mu kwangiza ibikorwa by’inyungu rusange.”

Abacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Ruli babita ‘abahebyi’.

Mu kubikora, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.

Ariya mabuye bayacukura mu migezi

Ku byerekeye abakiliya babo n’uburyo bishyurana, Taarifa Rwanda yamenye ko hari ubwo abakiliya bushyura abahebyi mbere, hanyuma abandi bakazacukura bishyura.

Aha rero biba bigoye kubasangana amafaranga baje kwishyura.

Gusa abavugwa muri iyi nkuru bafashwe baje kureba aho abo bishyuye ayabo bageze bacukura no kureba niba ntawaje akishyura menshi akaba ari we watumye imari yabo itinda.

Aba bakiliya ni abo muri Ruli muri Gakenke ariko nabo ayo mabuye Taarifa Rwanda yamenye ko bayajyana i Kigali.

IP Ngirabakunzi ati: “Abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko n’ibyo bitanga umutekano uhagije. Abatabyumva bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi.

Abafashwe bose uko ari icyenda bafunguye kuri station ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Mu minsi ishize hari abandi bafatiwe muri Rulindo  baje kwishyura amafaranga abacukuzi.

TAGGED:AgaciroAmabuyeAmategekoGakenkePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa
Next Article Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?