Polisi Ntishinzwe Kurinda Umutekano W’Abanyarwanda Gusa

Nusoma neza uzasanga mu ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda harimo Serivisi, Kurinda n’Ubunyangamugayo. Akenshi abantu bumva ko nta kindi umupolisi w’u Rwanda ashinzwe uretse umutekano w’Abanyarwanda ariko ikora ibirenze ibyo.

Polisi y’u Rwanda (RNP) ishinzwe kurinda uburenganzira bw’ibanze no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu hose.

Ni inshingano ishingiye ku Itegeko nshinga ariko ishyira mu bikorwa ifatanyije n’abaturage hagamijwe gukorera mu mucyo, no kurengera uburenganzira bw’abo nk’ihame ry’imiyoborere myiza.

Ikindi ni uko igomba kureba niba abatuye cyangwa ababa mu Rwanda bakurikiza  amategeko kuko  ari byo nkingi  y’umutekano  n’iterambere birambye.

- Advertisement -

Mu myaka yashize, hari  ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurinda umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage Polisi yagizemo uruhare rutaziguye.

Imwe mu ntego yari iyo gufasha abaturage kuzamura urwego rw’imibereho yabo kugira ngo ubukene butazaba intandaro cyangwa urwitwazo rw’ubwicamategeko.

Haje gutekerezwa uko haremwa imikoranire ihamye hagati ya Polisi n’abaturage kugira ngo iyo mikoranire ibe imbarutso y’icyizere n’ubwuzuzanye hagati y’impande zombi.

Ni muri uyu mujyi hatangijwe ikiswe Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, amatsinda yashyiriweho kurwanya ibyaha (Anti-crime clubs), ba Ambasaderi ba Polisi, imiryango nterankunga, ibigo byigenga bicungira umutekano  inzego za Leta zitandukanye, abayobozi b’inzego z’ibanze, n’izindi nzego hagamijwe guhangana n’ibishobora gucubanganya umutekano.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo avuga ko iriya mikoranire ifasha mu gukumira ibyaha kandi ngo bwatanze umusaruro mu gutuma abaturage batekana muri rusange.

CP Bruce Munyambo

Ni uburyo bw’imikoranire ya Polisi n’abaturage  bufasha mu gutuma hafatwa ingamba zo gukumira ibyaha n’ibikorwa bihuza ubukangurambaga mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu binyuze muri gahunda yo guteza imbere  imibereho myiza y’abaturage.

Mu myaka 22 ishize ubu bufatanye butangijwe hari byinshi bwagejeje ku baturage.

Ubu mu Rwanda hari abaturage barenga 74,000 bagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs), Urubyiruko rw’abakorerabushake hafi  500,000, amatsinda yo kurwanya ibyaha arenga 2,500 yabihuguriwe mu bihe bitandukanye n’abandi bafatanyabikorwa m’ugucunga umutekano.

Iyi mikoranire yatumye Polisi ibona amakuru yayifashije m’ugukumira ibyaha, kuzamura imyumvire mu kwicungira umutekano, no kugirirwa icyizere n’abaturage.

Kubera ko itumanaho ari ingenzi mu gufasha abaturage kugera no kugeza amakuru kuri Polisi, byabaye  ngombwa ko hashyirwaga umurongo wo guhamagara k’ubuntu.

Hari n’ubwo amakoro ya Polisi ayifasha gusanga abaturage ikababwira ibyo bakwiriye kwirinda n’ibyo bayifasha kugira ngo yuzuze inshingano zayo.

Guhera mu mwaka wa 2010, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage yateguye kandi itangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa ngarukamwaka byayo bigamije gushimangira ubufatanye mu gukumira ibyaha hagati ya Polisi n’abaturage.

Hari n’ibikoresho byahawe komite z’umutekano, kugeza ubu hakaba haratanxwe imodoka 20 n’amapikipiki 31 yatanzwe mu Turere n’Imirenge by’ahantu hatandukanye.

Imiryango imwe n’imwe yafashijwe kubona inzitiramibi zigera ku 16,000, Koperative zifite imishinga ifatika ziterwa inkunga y’amafaranga n’ibindi.

Inka 49 zahawe imiryango itishoboye yo mu turere twa Rulindo, Musanze, Nyanza, Nyamagabe, Gakenke, Ngoma, na Rwamagana.

Ubwogero bw’inka 13 bugezweho bwubatswe muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Izindi miliyoni  Frw 75 zahawe abaturage mu kubunganira  ndetse no gufasha Leta kugera ku mugambi wo koroza Abanyarwanda wiswe Gira Inka.

Imiryango itishoboye yubakiwe inzu 93 , ibiro  by’imidugudu 11  birubakwa kandi bihabwa n’ibikoresho byuzuye, telefoni zirenga 14,000 zahawe abayobozi b’imidugudu mu gihugu hose kugira ngo zibafashe gutanga amakuru mu buryo bworoshye.

Haei ingo hafi ibihumbi 14 zituye kure y’umurongo mugari w’amashanyarazi zagejejweho ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage bo mu Turere twa Gasabo, Burera, Kirehe, Rwamagana, Rutsiro na Nyamagabe bagejejweho amazi meza.

Ibibuga bibiri by’umukino w’umupira w’amaguru byarubatswe bishyikirizwa abaturage mu Turere twa Gasabo na Gatsibo.

Ibi bibuga by’imikino byubatswe mu rwego  gushyigikira iterambere ry’impano no gufasha urubyiruko, kwidagadura no gusabana  bibarinda gutakaza umwanya mu bitemewe n’amategeko nk’ubujura n’ibiyobyabwenge.

Ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurengera ibidukikije, harimo gutera ibiti k’ubutaka bungana na hegitari zirenga 3500 mu bice bitandukanye by’u Rwanda. I

Hari n’aho abaturage bafashijwe kubaka uturima tw’igikoni, bafashwa gusana ubwiherero n’ibiraro k’ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Izi ngamba zose zavuzwe haruguru zabujije abantu benshi gukora ibyaha, ahanini bitewe n’uko gahunda zo kwicungira umutekano bazigize izabo kandi icyizere bagirira inzego z’umutekano kiriyongera.

Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bufasha mu gukusanya amakuru byihuse mu gihe ibyaha byakozwe bityo bikoroshya ibikorwa bya Polisi  byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.

N’ubwo u Rwanda ari igihugu gifite ituze n’umutekano, kubungabunga no kunoza uyu mutekano no kurwanya ibindi byaha nko gucuruza ibiyobyabwenge, magendu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibindi, bizakomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version