Uruganda Rutunganya Amazi Rwa JIBU Rurahumuriza Abakiliya Barwo

Uruganda rutunganya amazi rwitwa Jibu rwaraye rutangaje mu byo rukora byose ruba rugamije ko abanywa amazi rutunganya bagira ubuzima bwiza kandi ntibahendwe. Ruvuga ko niyo hari ikibazo kibonetse rwihutira kugikemura.

Si amazi meza gusa ruha abakiliya barwo ahubwo rubaha na gazi yo gutekesha n’ibindi

Byose  bikorwa hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.

 Jibu Rwanda yatangaje  ko utubazo duto duherutse kuboneka  hamwe na hamwe mu hantu itunganiriza amazi twakosowe, bityo ko muri iki gihe amazi yayo yose asukuye mu buryo bwose bwujuje ubuziranenge.

- Advertisement -

Muri Jibu Rwanda  bavuga ko amazi yose baha abakiliya bacu, bayatunganya binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya amazi k’uburyo aba akwiye kunyobwa.

Ngo bakurikiza imitunganyirize y’amazi yitwa Standard Operating Procedures.

Ubuyobozi bwa Jibu Rwanda butangariza Abanyarwanda muri rusange ko bafite ahantu 57 mu Rwanda batunganyiriza amazi kandi  buri wese ubifitiye uburenganzira ashobora kuhasura kandi ko hazakomeza kongera aho bayasukurira.

Amazi ya Jibu aba henshi mu Rwanda

Itangazo ry’uru ruganda hari aho rigira riti: ‘Intego yacu idakuka ni iyo guha abakiliya bacu amazi atunganyijwe, asukuwe k’uburyo butagira ingaruka ku bayanywa haba mu gihe cya vuba cyangwa mu gihe kirambye.”

Abakozi bavuga ko bazi neza icyo bisaba ngo amazi azira amakemwa aboneke  kandi anyobwe.

Biteguye gukomeza kuyageza ku bayacuruza aho abakiliya bayo baherereye mu Rwanda.

Umurimo ngo ubaha inshingano zo gukomeza guha abakiliya ibyiza bibakwiye kandi bazahora babizirikana igihe cyose.

Icyakora muri iki gihe bari gukorana n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa, Rwanda Food and Drugs Authority, kugira ngo ahantu hane haherutse kuboneka ibibazo hasurwe, ibyo bibazo bikemurwe.

Aho hantu  ni habiri muri Kanombe, ahantu hamwe muri Kimironko, ahantu hamwe muri Kabeza n’ahantu hamwe muri Kicukiro.

Abakozi bize ubutabire nibo bakoreshwa mu gutunganya amazi ya JIBU

Hagati aho, barizeza abakiliya  ko amazi ya Jibu  a ameze neza, ko nta mpungenge zo kuyagura no kuyanywa bagombye kugira.

Umuntu ubishatse wese ashobora guhamagara kuri+250785121071 cyangwa akatwandikira kuri email rwanda@jibuco.com

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version