Polisi Yafashe Abakekwaho Kurangura Urumogi Muri RDC Na Uganda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki ya 13 Mata yataye muri yombi abantu batandukanye, bafatanywe ibipfunyika by’urumogi bikekwa ko bakwirakwizaga mu baturage.

Polisi yatangaje ko mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze hafatiwe umugabo w’imyaka 39, wafatanwe udupfunyika ibihumbi 2.363 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko hari umwe mu baturage bakoreshaga ibiyobyabwenge nyuma aza kubireka, atanga amakuru abapolisi bajya gufata uwabimugurishaga.

Ati “Yaje gufatanwa udupfunyika ibihumbi 2363 adushyiriye umukiriya.”

- Advertisement -

CIP Karekezi yavuze ko uwo mugabo yemeye ko yari asanzwe akura urumogi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaruranguza abacuruzi bato cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Yavuze ko mu minsi ishize hari umukozi we wafashwe n’inzego z’umutekano afatanwa udupfunyika ibihumbi 6 by’urumogi, nyuma undi amuzanira ruriya yafatanwe. Yavuze ko ubucuruzi bw’urumogi abumazemo igihe kinini akaba arucuruza mu Karere ka Rubavu urundi akaruranguza abajya kurucuruza mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Usibye mu Karere ka Rubavu, kuri uwo munsi mu Karere ka Rulindo hafatiwe abantu babiri barimo uw’imyaka 33 n’undi wa 26, bafatanwe ibiro umunani by’urumogi.

Aba banafatanywe moto bifashishaga bakwirakwiza urumogi. Bavuga ko urwo rumogi barukura muri Uganda.

Muri ako Karere ka Rulindo kandi ku wa 13 Mata, mu nzu y’umuturage abapolisi bahasanze udupfunyika tw’urumogi 184.

Ni mu gihe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, umuturage w’imyaka 31 yafatanwe udupfunyika tunini 37 tw’urumogi.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakorerwe amadosiye ndetse hanakorwe iperereza ryimbitse ku byaha byabo.

Iteka rya minisitiri w’ubuzima ryo mu 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 20.000.000 Frw ariko atarenze 30.000.000 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version