Polisi Yafashe Abantu 30 Biyise ABAHEBYI

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga buherutse guta muri yombi abantu 30 bo mu Mirenge ya Muhanga, Nyarusange, Byimana na Nyamabuye kubera guhungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Turere twa Ruhango na Muhanga.

Kubashaka no kubafata byatangiye taliki 04, Ugushyingo, bikorwa hagamijwe guhasha abo basore biyemeje kubangamira abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo ‘bwemewe.’

Bose uko ari 30 bagize itsinda bise ‘Abahebyi’, bakaba bari baherutse  gutera mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bagakubita bakanakomeretsa  abantu bane bakorera Kompanyi yitwa EMITRA MINING Ldt.

Babikoze ari taliki 03, Ugushyingo, haciyeho umunsi umwe ni ukuvuga taliki 05, muri uko kwezi, bamwe batangira gufatwa.

- Advertisement -

Ku ikubitiro hafashwe abagera kuri 22, abantu umunani bafatwa nyuma y’aho gato.

Muri bo hari abari basanzwe ku rutonde rw;’abo inzego z’umutekano zashakishaga kubera ibindi byaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange Byicaza Claude avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye w’abakorera ikigo  EMITRA Mining Ltd cyamenyekanye kuva muri Mata 2023.

Kuva ubwo inzego z’umutekano zikinjiyemo, bamwe batangira gufatwa.

Byicaza asaba abaturage bose kumenya ko hari ibyangombwa bihabwa uwo ari we wese ushaka gucukura amabuye y’agaciro kinyamwuga.

Ati: “Kuva ku wa 05 Ukwakira kugeza uyu munsi hari abafashwe, abagera kuri 22 bafashwe icyo gihe bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, hari abandi baraye bafashwe barimo n’abo bakoze ibyo byaha bakomeza gukurikiranwa, ariko uwitwa Komando we akomeje kubura ariko aracyashakishwa”.

Harimo uwiyise KOMANDO…

Komando uwo ni umwe mu bavugwaho kuyobora no gutegura igitero cyagabwe ku bakozi ba EMITRA Mining Ltd, ku wa 03 Ukwakira mu 2023 mu masaha ya sayine z’igitondo.

Uyu  ariko ngo si ubwa mbere akoze ibyaha kuko hari raporo zitandukanye zisanzwe zimutangwaho.

Umuyobozi wa EMITRA Mining Company Musafiri Mathieu ashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze zabatabaye, urugomo rukaba rwarahagaze.

Asaba ko abayoboye itsinda ry’abo bagizi ba nabi nabo bafatwa kuko bakomeje kwihishahisha, kandi ko amakuru akenewe akomeza guhererekanywa, kugira ngo bafatwe kuko bateza umutekano muke mu birombe byo muri Ruhango, Muhanga na Ngororero.

Kuva muri Mata 2023 abiyita abahebyi bakomeje kugaragara bahungabanya umutekano mu birombe bitandukanye, Polisi mu Karere ka Muhanga ikaba ikomeje kubahashya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version