‘Nkunganire’ Yahabwaga Abatumiza Hanze ‘Zimwe Mu Mbuto’ Igiye Kuba Ihagaze

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana avuga ko Guverinoma y’u Rwanda itazaha nkunganire abahinzi bazatumiza imbuto hanze kandi ngo u Rwanda mu gihembwe cy’ihinga A ntizatumiza hanze imbuto z’ingano, ibigori na soya.

Mukeshimana yabwiye The New Times ko uriya mwanzuro wafashwe kubera ko muri iki gihe u Rwanda rwihagije kuri ziriya mbuto, bityo bikaba byumvikana ko nta mpamvu yo kuzitumiza hanze.

Yagize ati: “ Muri iki gihembwe cy’ihinga, u Rwanda rwatubuye imbuto zihagije k’uburyo nta muhinzi wagombye kuzitumiza hanze kandi n’uzabikora azirwarize, twe nta nkunga tuzamutera.”

Gahunda yo gutangira gutuburira imbuto mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2018, ndetse kuva ubwo Leta yatunganyije ibishanga ku buso bunini hagamijwe kubutuburiraho izo mbuto.

- Kwmamaza -

Imbuto zatubuwe ku ikubitiro ni iz’ibigori.

Minisitiri Mukeshimana avuga ko u Rwanda muri iki gihe rwihagije ku mbuto, ko nta mpamvu yo kuzitumiza hanze

Gusa nyuma hari izindi zatubuwe harimo n’iz’ibirayi. Icyo gihe Leta yashoye Miliyari 2.5 Frw.

Imbuto zatuburiwe mu Rwanda bivugwa ko izishobora gutanga umusaruro mucye kuri hegitari zitajya munsi ya toni enye mu gihe izitanga mwinshi kuri hegitari zigeza kuri toni umunani.

Ubusanzwe Leta yatumizaga hanze toni 4900 muri zo hakaba harimo toni 3500 z’ibigori, toni 800 z’ingano na toni 600 za soya, inyinshi zigatumizwa muri Kenya na Zambia.

Bivuze ku u Rwanda rwasohoraga mu kigega miliyari 6Frw buri mwaka yo kugura imbuto z’indobanure hanze yarwo.

Dr Mukeshimana yavuze ko aya mafaranga atazongera gusohoka mu kigega cya Leta ahubwo azakoreshwa mu guteza imbere ubutubuzi bw’imbuto z’indobanure bukorerwa mu Rwanda..

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro nyarwanda ry’abahinzi b’ibigori Evariste Tugirinshuti, avuga ko bishimiye kiriya cyemezo kandi ngo birumvikana kuko gutumiza imbuto z’indobanure hanze y’u Rwanda byaruhendaga.

Yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko akandi karusho ari uko imbuto zituburiwe mu Rwanda zihendutse, agatanga urugero rw’ibigori aho ikilo cyabwo kigura  hagati ya Frw 400 na Frw 600 mu gihe ikilo cyabyo cyavanywe hanze kigeza ku Frw 1500 ndetse akaba yarenga bitewe n’ubwoko bwabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version