Polisi Yasubije Umuyapanikazi Ibikoresho Yibwe

Mu masaha make ashize Polisi y’u Rwanda yasubije Umuyapanikazi ibyuma by’ikoranabuhanga yari aherutse kwibwa.

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu ikekaho uruhare muri ubwo bujura.

Umuyapanikazi wasubijwe ibye yitwa Mio Yamada akaba atuye mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Abafashwe barimo umucuruzi w’ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Kigali.

Taliki 16, Ukwakira, 2024 nibwo ibyo bikoresho birimo mudasobwa eshatu, cameras eshatu, telefone nini zizwi nka tablets ebyiri, telefone zigezweho (smart phones) ebyiri n’ibindi bitandukanye byari byibwe nijoro mu rugo rwa Yamada byafashwe.

Ubwo yashyikirizwaga ibikoresho  yibwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira, Yamada yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo yihutiye gushakisha no kugaruza ibikoresho bye.

Ati: “Inzu yanjye yari yasahuwe ku buryo bugaragara mu ijoro rimwe gusa, yewe nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe. Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuko iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye”.

ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ibikorwa byo gufata abajura bizakomeza gushyirwamo imbaraga.

Asaba abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe ‘kurya bari menge’.

Rutikanga ati: “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura”.

Yatanze umuburo ko inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’izindi nzego z’ubuyobozi zahagurukiye gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Intego ni ugushakisha no gushyikiriza ubutabera abayarengaho batiza umurindi ubujura cyane cyane ababicuruza.

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, avuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version