Imvura Izakomeza Kuba Nyinshi No Muri Gashyantare- Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko ibipimo gifite byerekana ko no muri Gashyantare, 2024 imvura izagwa ku kigero kigiye hejuru ugereranyije n’uko byari byari bisanzwe mu gihe nk’iki.

Meteo ivuga ko iyi mvura izagwa ku mpuzandengo ya milimetero hagati ya 50 na 250 bitewe n’ibice iziganzamo mu Rwanda.

Ubwinshi bwayo ahanini buzaterwa n’imiyaga yo mu Nyanja y’Abahinde bita Eli Nino ituma umuyaga urimo ibicu bitanga imvura uzakomeza kugana mu gice cy’Afurika u Rwanda ruherereyemo ukazaba uturuka mu Nyanja ya Pacifique.

Aho izagwa ari nyinshi ni mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Uburengerazuba bushyira Amajyepfo.

- Advertisement -

Aho ni mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, ibice bimwe bya Ngororero na Huye n’ahandi nk’aho.

Aho izaba iri ku gipimo cya milimetero 200 na 250 mu gihe aho izagwa ari nke ari muri za Gisagara, Kirehe, Rubavu, Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi n’ibice by’umujyi wa Kigali.

Izaba iri ku kigero cya milimetero 150 na milimetero 200.

Hari n’aho imvura izaba iri kuri milimetero 100 na milimetero 150.

Imvura aho izaba nke ni muri Kayonza, Gatsibo na Nyagatare aho izaba iri kuri milimetero 50 na milimetero 100.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version