Polisi Yemeje Ko Yafunze Miss Divine Nshuti Muheto

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ryemeza ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.

Yasanzwe kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, akaba yafunzwe akurikiranyweho no kugonga no kwangiza ibikorwa remezo yatangiza agahunga nyuma yo kugonga.

Polisi ivuga atari ubwa mbere yari abikoze.

Ikindi ni uko dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Muheto yabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version