Polisi Yibukije Abashoferi B’Amakamyo Ko Amagara Aseseka Ntayorwe

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerald Mpayimana yaraye abwiye abatwara amakamyo ko nibatirwararika ngo bayatware neza kandi baruhuke bihagije, bizashyira ubuzima bwabo mu kaga.;

Yabivuze ubwo Polisi yaganiraga n’abatwara amakamyo ibibutsa akamaro ko guharanira kugera iyo ujya amahoro.

Ni muri gahunda ya Gerayo Amahoro Polisi imaze iminsi ishishikariza abantu kubahiriza.

Abashoferi Polisi yaganirije ni abibumbiye muri Koperative y’abatwara amakamyo aremereye mu Rwanda (UHTDRC) n’abandi bakura imizigo hanze y’igihugu.

- Kwmamaza -

Bari bahuriye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana yabashishikarije guhora batekereza icyakorwa ngo birinde impanuka.

Yagize ati: “…Mukora ingendo ndende mutwaye amakamyo, ni ngombwa ko muzirikana ubuzima bwanyu n’ubw’abandi muhurira muri izo ngendo mwirinda impanuka kandi mwibaza icyo mwakora kugira ngo umuhanda urusheho gutekana”.

Buri mwaka isi yose itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 300, bazize impanuka zo mu muhanda nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

ACP Mpayimana yagaragarije abashoferi ko ikibazo cy’impanuka ari ikibazo gikomeye bityo ko bagomba kumva ko bari mu bagomba kukirinda.

Avuga ko akenshi impanuka ziterwa n’uburangare buterwa n’abashoferi bagenda nabi mu muhanda ntibubahirize gusiga intera hagati y’ibinyabiziga no kuringaniza umuvuduko.

Abandi bateza abantu akaga n’abo batiretse ni abatwara bari kuri telefoni cyangwa basinze.

Ingabire Jean, umwe mu bashoferi umaze imyaka 21 atwara ikamyo, yavuze ko hari bamwe mu bashoferi bagaragaza imyitwarire mibi irimo gutwara bananiwe cyangwa banyoye ibisindisha ariko ko Gerayo Amahoro ibafashije guhora bitwararika kandi bibutsa bagenzi babo kwirinda icyateza impanuka.

Polisi yatangije Gerayo Amahoro ishishikariza abantu kwitwararika mu muhanda

Umuyobozi wa Koperative y’abatwara amakamyo Bagirishya Hassan, yashimiye Polisi ko ifata umwanya ikaza kubibutsa ko amagara aseseka ntayorwe, ko bakwiye kuba maso.

Bagirishya ati: “Ni byiza kuba Polisi yaje kuduhugura nk’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya umupaka no kutwibutsa bimwe mu bibangamira umutekano wo mu muhanda”.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.

Gerayo Amahoro yatangijwe mu mwaka wa 2019 ariko izaguhagarikwa nyuma y’ibyumweru 39 mu mwaka wa 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu mwaka wa 2022 nibwo bwasubukuwe.

Mu mezi atandatu, kuva umwaka wa 2023 watangira mu Rwanda, abantu  380 bamaze guhitanwa n’impanuka.

Zakomerekeje mu buryo bukomeye 340, abandi 4000 bakomereka byoroheje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version