Ubufaransa Nabwo Burasaba u Rwanda Kuva Muri DRC

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa iyobowe na Stéphane Sejourné yasohoye itangazo rivuga ko iki gihugu gisaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo n’intwaro ku butaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubufaransa kandi byavuze ko M23 igomba guhagarika ibitero iri gukora ku ngabo za DRC cyane  cyane mu bice bya Goma na Sake.

Sejourné avuga ko kugira ngo ibintu bigarukaemu mahoro, ari ngombwa ko impande zose zirebwa n’iriya ntambara zikurikiza ibikubiye mu masezerano y’i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.

Mu mvugo ishobora kuza kugora abayobozi b’imitwe irwanya DRC, Ububanyi n’amahanga bw’Ubufaransa bwayisabye yose gushyira intwaro hasi, amahoto akagaruka.

- Advertisement -

Iki gihugu ariko nanone kivuga ko ingabo za DRC zigomba guhagarika gukorana na FDLR, umutwe Ubufaransa bwemeza ko ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa ku kibazo cya DRC na M23.

Stéphane Sejourné avuga ko igihugu cye kizakomeza guharanira ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe mu bihugu byanditswe haruguru akurikizwa kandi ngo buzatanga umusanzu wabwo kugira ngo bigerweho.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga kenshi ko itari muri kiriya gihugu kandi ko ibibazo bikiberamo bidakwiye kubazwa ubuyobozi bw’u Rwanda kuko butabishinzwe.

Ifoto: Stéphane Sejourné

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version