Polisi Yishe Abantu Batanu, 21 Batabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala

Polisi ya Uganda yatangaje ko imaze gufata abantu 21 bakekwaho ko bagize agatsiko gakomeje kugaba ibitero bitandukanye mu gihugu, gashamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Batanu bo barashwe bagerageza gutoroka inzego z’umutekano.

Ku wa Kabiri nibwo abantu batatu biturikirijeho ibisasu mu murwa mukuru Kampala, bihitana abantu batatu bikomeretsa abandi 37, benshi muri bo ni abapolisi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga, kuri uyu wa Kane yatangaje ko inzego zihuriweho zikomeje gushakisha no gusenya udutsiko tw’iterabwoba turi imbere mu gihugu, dukorana na ADF.

Yavuze ko Polisi imaze gufata abantu 21 bakekwaho uruhare mu iterabwoba, mu dutsiko twa ADF twakoreraga mu turere twa Mpererwe, Lweza, Luweero, Ntoroko na Bundibugyo.

- Advertisement -

Ati “Ifatwa ryabo ryashingiwe ku makuru yatanzwe n’abo bakoranaga n’abo bafatanyaga kugambana, bahishuye uko bateguraga ndetse bagakora ibikorwa byabo by’iterabwoba.”

CP Enanga yavuze ko inzego z’umutekano zabanje gukurikirana abantu bane mu karere ka Ntoroko, ziza gushyiraho bariyeri ngo zibahagarike. Bakekwaho ko bakoraga mu bijyanye no gushaka abarwanyi bashya n’ibikoresho.

Ati “Bararashwe baricwa ubwo bageragezaga kurenga bariyeri ngo batoroke.”

Mu kindi gikorwa cyateguwe, ngo hafashwe abantu 13 barimo abakuru 7 n’abana 6 bato cyane bafite imyaka hagati ya 12 n’imyaka itanu, bafashwe bikekwaho ko bajyanwe mu birindiro bya ADF muri Congo.

Umwe ngo yaje kubwira abashinzwe umutekano ko yahawe akazi na Sheikh Muhammad Kirevu uzwi nka Abbas Kirevu.

Enanga yakomeje ati “Uwo Sheikh yarafashwe ariko yanga kwambara amapingu. Nyuma yaje kugerageza gutoroka ubwo yari ajyanywe ku modoka y’abashinzwe umutekano, bituma habaho kurasa, bahita bamwica.”

Sheikh Muhammad Kirevu ashinjwa ko yakoranaga n’undi witwa Sheikh Sulaiman Nsubuga we utarafatwa, mu kwinjiza abarwanyi bashya ba ADF.

Muri ibyo bikorwa byo gusaka, ngo abashinzwe umutekano banafashe ibiturika byinshi barabitegura, batahura n’imbunda yo mu bwoko bwa AK-47.

CP Enanga yasabye abaturage kurushaho kwitwararika, ndetse ko ifatwa rya bariya ritanga ubutumwa ko umuntu wese ushyigikira iterabwoba muri Uganda azafatwa akabibazwa.

Yavuze ko mu gihe iminsi mikuru ikomeje kwegereza, abantu bakwiye kwirinda guhurira hamwe ari benshi kubera ko bishobora guha urwaho iterabwoba, cyane ko abarikora bagamije guhitana abantu benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version