Perezida Kagame Yijeje Impinduka Ku Bihano Bikomeje Gutangwa Mu Muhanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko yasabye inzego bireba gusuzuma ibijyanye n’imikoreshereze y’imihanda, nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kubitindaho bavuga ko mu bihano birimo gutangwa harimo akarengane.

Itegeko ririmo kubahirizwa mu mategeko y’umuhanda ni iryo mu 2002, ku buryo abantu benshi bahamya ko rikwiye guhinduka bijyanye n’imihanda myinshi, myiza kandi minini yubatswe, bitandukanye n’uko ibintu byari bimeze mu myaka 20 ishize ubwo itegeko ryashyirwagaho.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gushimira abasora kuri uyu wa Gatanu, wabereye muri Intare Conference Arena.

Yavuze ko amaze iminsi akurikirana ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’ibihano bitangwa mu muhanda n’uburyo za Camera zikomeje kwandikira abantu benshi, mu buryo butavugwaho rumwe.

- Advertisement -

Yavuze ko yasanze umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha abantu bagaragaza ko ubangamye.

Ati “Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda, ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo [amashyi y’abitabiriye inama…] ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza.”

“Ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagira aho ujya. Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira uko tubihuza.”

Muri Intare Conference Arena hahise hakomwa amashyi menshi, ku buryo Perezida Kagame yahise avuga ati “ariko ubanza mwese … bariya babivugaga ubanza babavugiraga, ndabona abantu bose ariko babyumva.”

Yakomeje ati “Ariko rero abantu bakwiye gushaka ababishinzwe uburyo, ndetse hari n’abavuga bati twagendaga ariko ntitubona n’ikimenyetso dukwiye kuba tugenderaho iyo tugeze ahangaha n’aha, ni ukuvuga ubundi hari aho ugera ukabona handitse 50, bivuze ngo nturenza 50km/h ariko ubwo wabibonye, ubona icyapa. Ariko iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki?”

“Rero hari ibyapa cyangwa ibindi bimenyetso byose bibwira abantu, noneho hari ukutihuta cyane ku buryo bivamo ingaruka zitari nziza, ari kuri bandi bigendera ndetse no kuri aya mamodoka cyangwa za moto n’ibindi, ibyo ntabwo tubyifuza nabyo. Ntabwo twifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru, ariko abantu nabo uko bagenda, ngira ngo bikwiye kujya mu gaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko yumvishe abantu benshi babivuga ashaka kumenya ukuri kwabyo, ariko asanga ari ikibazo gisangiwe n’abantu benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version