Polisi Yishe Abaturage 18

1347553367

Nyuma yo kubona ko abaturage bari baramararije kujya kwihorera bakoresheje imihoro n’inkota,  ikabasaba kubigendamo gake ariko bakanga, Polisi ya Madagascar yafashe umwanzuro wo kubarasa yicamo abantu 18 mu bantu 500. Bari bagiye kwihorera ku bantu bashimuse umwana ufite ubumuga bw’uruhu  bamukuraho imyanya y’umubiri nyuma bamutwika ari muzima.

Umuganga wakiriye imirambo n’abakomerekejwe n’amasasu, yabwiye AFP ko n’abakomeretse nabo barimo benshi bari hagati y’urupfu n’umupfumu.

Dr Tango Toky yavuze ko abakomeretse kugeza ubu babarirwa mu bantu 34.

Umuyobozi wa Polisi muri kiriya gihugu witwa Andry Rakotondrazaka avuga ko Polisi yarebye isanga nta kindi yakora kubera ko abantu bari bayinaniye.

- Advertisement -

Ndetse ngo abapolisi babanje kuganira n’abigaragambyaga babasaba gucururuka, ariko abandi baranga bakomeza gusatira abapolisi.

Byageze n’aho Polisi irasa mu kirere ngo irebe ko yabakanga, ariko baranga bakomeza kuyisatira nibwo ibasutsemo umuriro.

Andry Rakotondrazaka avuga ko ibyabaye ari ibintu bibabaje ariko ko urebye uko byari bimeze , iyo hatabaho kubarasa, ibintu ‘byari bube bibi kurushaho.’

AFP yanditse ko itsinda ry’abigaragambyaga ryari mo abantu bagera cyangwa barenga 500 ugereranyije.

Polisi ya Madagascar yatangaje ko icyakozwe cy’ibanze cyari ukurinda ko abapolisi b’igihugu ko batemwa n’abo bantu kuko ngo nibwo  inkuru yari burusheho kuba mbi.

Umwana wari ufite ubumuga bw’uruhu uvugwaho gushimutwa agakorerwa ibya mfura mbi,  byamubayeho mu Cyumweru gishize.

Iwabo hari mu Ntara ya Ikongo nk’uko umwe mu bakuru bagize Inteko iyiyobora witwa Jean-Brunelle Razafintsiandraofa yabivuze.

Ikirwa cya Madagascar kiba mu Nyanja y’Abahinde

Ibyo kwihorera muri Madagasacar birasanzwe.

Muri Gashyantare, 2017, abantu 700 bagiye muri Gereza ya Ikongo bashaka gukuramo imfungwa yari yarabiciye umuntu ngo bayigerere mu kebo yamugereyemo.

Binjiye muri gereza, abarinzi bashatse kubitambika abandi babarusha imbaraga, binjiramo bashakisha uwo muntu.

Muri iyo rwaserera, imfungwa 120 zaboneyeho uburyo bwo gutoroka.

Mu mwaka wa 2013, umugabo w’Umufaransa akaba n’Umutaliyani hamwe n’umuturage wa Madagascar batwikiwe ku karubanda amanywa ava ku kirwa kitwa Nosy Be bazira ko bishe umwana wo muri ako gace.

Tugarutse kuri wa mwana ufite ubumuga bw’uruhu twavuze haruguru, abamushimuse bagira ngo bamukureho ibice by’umubiri byo gukoresha mu migenzo y’ubupfumu.

Ni ibikorwa by’ubugome bikunze kuvugwa no mu Burundi, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, muri Malawi, muri Mozambique no muri Tanzania.

Share This Article
1 Comment
  • Ubutaha munyamakurujya wandika polisi iyi ariyo ni yahe? Harya ngo nukugira uzane ishyushyu ngo abantu basome? Ubwo se gutera abantu ubwoba bo bibaza ari polisi ya he? Sikibazo??urumva ibyo mvuga

Leave a Reply to Isma Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version