Kamonyi: Batanu Bapfiriye Mu Kirombe Bazize Gazi

Mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi hapfiriye abaturage batanu bazize Gazi yabatunguye ubwo bari bagiye gukamya amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kugira ngo cyongere gikoreshwe.

Iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Umukuru mu bakiguyemo yari afite imyaka 36 y’amavuko, umuto afite imyaka 22 y’amavuko.

Abandi benshi bagizweho ingaruka niyo gazi ni Manishimwe Claude w’imyaka 24, Dusengimana Emmanuel w’imyaka 24, Kwizera Longin w’imyaka 28, Niyigena Sylvain w’imyaka 25 na Hakizimana Emile w’imyaka 46 y’amavuko, bakaba boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma  ngo bitabweho.

- Kwmamaza -

Muri abo bagizweho ingaruka na kiriya kirombe harimo aboherejwe ku kigo nderabuzima cya Karangara mu Murenge wa Ngomba ngo abe ari ho baherwa ubufasha.

Abishwe nacyo bari basanzwe ari abakozi ba Koperative ya COMIKA icukura amabuye muri uwo Murenge.

Ubwo bageragezaga gukora amazi yari yaretse muri kiriya kirombe nibwo bagize ibyago moteri yabafashaga kubona umwuka wo guhumeka yahagaraye, gazi ibabana nyinshi babura ubuhumekero bitewe n’intera bari bamaze kwinjiramo.

Batanu bahise bahasiga ubuzima, abandi bamererwa nabi.

Moteri yari bubafashe mu gukuramo ayo mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Epimaque Munyakazi, yavuze ko aba bakozi bamanutse bagiye kuvoma amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro hanyuma moteri ikabazimiraho bikarangira Gazi ibarushije imbaraga.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Nibyo abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo nyuma iza kubazimiraho bafatwa na Gazi. Batanu ubu bamaze kwitaba Imana abandi batanu ubu boherejwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho.”

Yakomeje asaba ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gushaka inzobere zizajya zifasha abaturage kumenya uburyo bwo gucukura.

Abapfuye bari barimo n’abafite imiryango, tukaba tugikurikirana ngo tumenye igihe cyo kubashyingura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version