Polisi Y’u Rwanda Imaze Gusinyana N’Izo Mu Mahanga Amasezerano 15

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza avuga ko mu rwego rwo gukorana na Polisi z’amahanga mu gukumira no kurwanya iterabwoba muri Afurika, Polisi y’u Rwanda yasinyanye nazo amasezerano 15.

Ni mu ijambo yavuze ubwo yakiraga itinda ry’Abasenateri bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu.

Bazaganira n’abayobozi mu nzego z’umutekano, basure n’ahantu hatandukanye herekana uko u Rwanda rwita ku baturage barwo.

N’Ikimenyimenyi nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, bahise bakirwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha bajya kwerekwa aho uru rwego rwateganyije mu rwego rwo kwakira abaturage bakorewe ihohoterwa.

- Advertisement -

Ni muri Isange One Stop Center, iki kibaka ari icyumba uwahohotewe ahererwamo ubufasha bukomatanyije kugira ngo yitabweho uko bikwiye.

Bakiririwe muri Isange One Stop Center iri bitaro bikuru bya Polisi biri ku Kacyiru biyoborwa na Commissioner of Police( CP)Dr  Daniel Nyamwasa.

Tugarutse ku ijambo Umuyobozi mukuru wa Polisi yagejeje ku Basenateri basuye urwego ayoboye, yababwiye ko Polisi y’u Rwanda isinyana  kandi izakomeza gusinya andi masezerano y’ubufatanye n’izindi nzego za Polisi harimo na Polisi ya Zimbabwe.

Intego ni uguhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

IGP Munyuza avuga ko byose Polisi ibikora igamije kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibyambukiranya umupaka.

Ati: “ Polisi y’u Rwanda ikomeje kugirana ubufatanye n’izindi nzego za Polisi mu Karere ndetse n’ahandi. Kugeza ubu, twasinyanye amasezerano y’ubufatanye arenga 15 n’inzego za Polisi zitandukanye.”

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’Abasenateri ubwo bahuraga bakaganira

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda itarinda Abanyarwanda gusa ahubwo umutekano iwugeza no mu mahanga aho yitabajwe.

Ubu ifite abapolisi mu bihugu bine.

Yungamo ko aho Polisi igiye hose iba igomba gukorana n’abaturage kugira ngo igere ku ntego zayo zo gutanga umutekano urambye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ibyo Urwego ayobora rukora byose bigendera mu cyerekezo Perezida Paul Kagame yahaye u Rwanda kugira ngo rutere imbere kandi rufite abaturage batekanye.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kutagira usigara inyuma mu kubumbatira umutekano w’abantu bose binyuze mu gukorana n’abaturage.

IGP Munyuza yashimiye Abasenateri ba Zimbabwe bahisemo gusura urwego ayoboye  ngo rubasangize ubumenyi mu rugendo rw’u Rwanda rugana ku mahoro n’umutekano birambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version