Perezida Kagame Yasuye Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Muri Mauritania

Mu ruzinduko arimo muri Mauritania,  Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru rya gisirikare ryitwa Collège de Défense du G5 Sahel. Ni ishuri riri mu Murwa mukuru Nouakchott. Ryigisha kandi rigahugura abasirikare bo mu bihugu bitanu biri mu gice Mauritania iherereyemo.

Iri shuri rihugura n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu byitaruye Mauritania.

Ikirango cy’iri shuri rya Kaminuza

Mu masaha y’umugoroba ku isaha y’i Kigali nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Nouakchott muri Mauritania mu ruzinduko ari buganiriremo na mugenzi we Ould Ghazouani uyobora Mauritania.

Yabanje gusuhuzwa n’abayobozi bakuru mu ngabo za Mauritania

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakomereje ku Biro bikuru by’Umukuru wa Mauritania yakirwa na mugenzi we.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane taliki 24, Gashyantare, 2022 Abakuru b’ibihugu byombi bari buhagararire igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mauritania.

Ni amasezerano mu bufatanye mu by’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu zindi nzego ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Yagiye muri iki gihugu gikora ku  Nyanja avuye gusura Senegal aho yifatanyije na bagenzi  Macky Sall wa Senegal na Recip Erdogan wa Turikiya ubwo bafunguraga Stade ngari cyane yitiriwe Abdoulaye Wade yuzuye muri Senegal.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  Stéphanie Nyombayire yabwiye RBA ko kubaka Stade nk’iyuzuye muri Senegal ndetse n’indi u Rwanda rugiye kubaka ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 40 000 ari ikimenyetso cy’iterambere rya siporo muri Afurika.

Tugarutse ku rugendo rwa Paul Kagame muri Mauritania ni ngombwa kumenya ko ari ubwa mbere asuye kiriya gihugu nk’Umukuru w’igihugu usuye mugenzi we bakagirana ibiganiro bireba ibihugu byabo gusa.

Gusa sibwo bwa mbere Perezida Kagame ageze muri kiriya gihugu kuko yigeze kujyayo akiri Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Mu biganiro by’aba bakuru b’ibihugu bashobora kuza kuganira ku bibazo biri muri Mali.

Kagame Muri Mauritania YAGANIRIYE Na Mugenzi We Mohamed Ould Ghazouani

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version