Polisi Y’u Rwanda Iri Guhugurwa K’Ukurinda Ubuziranenge Bw’Ibiribwa

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu agamije gufasha abapolisi kumenya uko ibiribwa n’imiti bibungwabungwa bityo bakarushaho kugira uruhare mu kubirinda.

Polisi y’u Butaliyani niyo iri guhugura abapolisi b’u Rwanda kuri iyi ngingo.

Si abapolisi bari guhugurirwa uyu murimo gusa kuko n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA , abakozi ba Minisiteri y’ubuzima ndetse n’abo n’abakorera Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nabo bari kubihugurirwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi; Deputy Inspector General (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko iyo ibiribwa cyangwa imiti bicurujwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko biteza ikibazo ku buzima bw’abaturage.

- Advertisement -

Ati: “ Byagaragaye ko iyo ibiribwa, imiti n’ibindi bicuruzwa bikozwe nabi, bikabikwa nabi cyangwa bigacuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko biteza ikibazo gikomeye ku buzima bw’abantu.”

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza

Avuga ko iyo ari yo mpamvu  Leta y’ u Rwanda yashyizeho Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (RFDA) mu rwego rwo  kubungabunga ubuzima bw’abantu binyuze mu kugenzura  imiti y’abantu n’iy’amatungo, inkingo n’ibindi bicuruzwa bigenewe ibinyabuzima.

DIGP Ujeneza  yunzemo ati: “ “Kugira ngo intego z’iki kigo zigerweho neza, bisaba gukorana n’izindi nzego za Leta zirimo izishinzwe kubahiriza amategeko nk’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi n’izindi mu gukora ubugenzuzi buhoraho bw’ ibicuruzwa  byavuzwe haruguru mbere y’uko bikoreshwa mu gihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije yashimiye Carabinieri ku nkunga itanga mu guhugura abapolisi

Yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza gushishikarira kwiga kugira ngo bakoreshe ayo mahirwe yo bongere  ubumenyi n’ubushobozi basanganywe.

Col. Francesco Sessa  uhagarariye Carabinieri mu Rwanda yavuze ko ariya mahugurwa yateguwe mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Polisi y’ u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani.

Ati : “Carabinieri ni ikitegererezo cy’Umuryango mpuzamahanga kandi kimwe mu by’ingenzi kibandwaho na Carabinieri ni ukongera ubushobozi binyuze mu mahugurwa.”

Hasanzwe hari amasezerano y’imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda ni iy’u Butaliyani.

Yasinywe mu mwaka wa 2017.

Ashimangiwe ku nkingi zirimo kongera ubushobozi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’indege, kurinda ituze n’umutekano by’abaturage, kurinda abanyacyubahiro, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije, kubona ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version