Pariki Ya Nyandungu Ije Gufasha Kigali Kuba Umujyi Uha Abawutuye Ubuhumekero

Kuri uyu wa Mbere taliki 18, Nyakanga, 2022 i Nyandungu hafunguwe Pariki . Ni Icyanya gito kirimo inyamaswa ziciye bugufi ariko zifitiye abatuye umujyi wa Kigali akamaro. Harimo ibiti, ibyatsi, ibiyaga n’ibindi bintu nyaburanga bizafasha abatuye Umujyi wa Kigali kuruhuka mu mutwe.

Umuhanga mu miterere y’imijyi avuga ko kimwe mu biranga imijyi ikeye harimo no kugira ahantu ho kuruhukira, haturiye umujwi munini.

Avuga ko Pariki ya Nyandungu izafasha abatuye i Kigali guhumuka umwuka mwiza no kubona aho batemberera bitabye ngomba ko bafata imodoka bakajya muri Pariki y’Akagera.

Bisa no kubavuna amaguru!

- Kwmamaza -

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama mpuzamahanga y’abahanga mu kwita ku bidukikije,  Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko gushyiraho pariki nk’iriya ari kimwe mu byo u Rwanda rwakoze kugira ngo rukomeze kwita ku bidukikije.

Ati: “ Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kwita ku bidukikije kuko izi neza akamaro kabyo ku buzima bwa muntu mu nzego zitandukanye.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abaje muri iriya nama ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kurinda ibidukikije kugira ngo bifashe abarutuye kugira ubuzima bwiza

Dr Ngirente avuga ko uretse kuba kwita ku bidukikije bifasha mu gutuma ubuzima bw’abantu buba bwiza kurushaho, yongeraho ko bitanga n’akazi.

Yunzemo ko 30% by’ubuso bwose bw’u Rwanda buteyeho ishyamba kandi ngo rifatiye runini u Rwanda.

Uretse ishyamba rya Nyungwe, rikaba ari ryo shyamba ry’inzitane rinini kurusha andi, u Rwanda rufite za Pariki zirimo iy’Akagera, Pariki ya Gishwati-Mukura na Pariki y’Ibirunga.

Ibiti biteye kuri ubu buso byiyongeraho ibiteye ahandi hantu hatandukanye mu Rwanda.

Umujyi wa Kigali nawo ufite ibiti byinshi biteye ku mihanda kugira ngo bitange umuyaga ariko binagabanye ubukana bw’impanuka.

Ni icyanya kirimo ibiyaga kugira ngo ibindi binyabuzima bibone ibibitunga

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version