Polisi Yu Rwanda Yahuguwe K’Ugushakisha Imibiri Y’Abantu Yaguye Mu Mazi Ikarigita

Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit) bahawe impamyabumenyi zerekana ko bahuguwe neza ku byerekeye gukorera akazi mu mazi harimo no gushakisha imibiri y’abantu yaguye mu mazi ikarigita.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatatu Taliki 14, Ukwakira, 2022 akaba yaratanzwe n’abahanga bo muri Polisi y’u Butaliyani, iyi ikaba isanzwe ifitanye umubano n’iy’u Rwanda.

Yabereye mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cy’Ibyumweru bibiri.

Abapolisi bayahawe, bungukiyemo ubumenyi bwisumbuye bwo gukora ibikorwa by’ubutabazi munsi y’amazi, gushaka ikintu icyo ari cyo cyose cyaguye mu mazi ‘harimo n’imibiri y’abantu’.

- Advertisement -

Banahuguwe uko bakora ngo bashake kandi babone ibikoresho byakoreshejwe icyaha byaba byajugunywe mu mazi hagamijwe kurigisa ibimenyetso mu rwego rwo kuzabafasha kunoza umurimo wabo wo kurinda umutekano w’abantu bakoresha amazi magari n’ibyabo.

Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda niwe waje wayashoje.

Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda

CP Nshimiyimana  yibukije abayitabiriye ko  inshingano zabo nk’abashinzwe umutekano mu mazi, bagomba kurushaho kuzikora kinyamwuga.

Yabasabye guhora bakora nk’ikipe kandi bagakorana neza n’abaturage.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko kiriya cyiciro cya kabiri cy’amasomo cyibanze ku bikorwa bikorerwa mu mazi, birimo iby’ubutabazi no gushakisha ibyarohamye.

Abasoje amahugurwa bagaragaje ubuhanga butandukanye bayungukiyemo, mu muhango wo gusoza amahugurwa, harimo gushakisha icyuma cyakoreshejwe mu bugizi bwa nabi bw’ubwicanyi kikajugunywa mu kiyaga, gushakisha umuzigo w’ibiyobyabwenge wahishwe mu mazi n’abanyabyaha n’indi myitozo itandukanye.

Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi yari icyiciro cya 2 cy’abapolisi bayitabiriye, aho ay’icyiciro cya mbere yabaye muri Gicurasi, 2022.

Kurohama mu mazi biterwa n’iki? byirindwa gute?

Abapolisi bahuguwe uko bashakisha umubiri w’umuntu warigise hasi cyane

Iyo umuntu atararohama mu mazi aba yumva bitamubaho ndetse nta n’aho azahurira nabyo!

Icyakora abarohamye nabo ni uko babikekaga mbere y’uko bibabaho.

Niyo mpamvu ari ngombwa kumenya ikibitera no kukirinda ndetse no kumenya uko wakwitwara bibaramutse bibaye.

Buri mwaka havugwa inkuru z’abantu barohamye kandi b’ibyiciro bitandukanye by’imyaka.

Kurohama ni ikintu kiba vuba vuba kandi kikica umuntu bucece.

Ni bucece kubera ko iyo umuntu aguye mu mazi menshi ntashobora gutabaza akoresheje ijwi.

Abikora akoresheje ukuboko nabwo iyo bitinze asoma nkeri akananirwa bityo agapfa.

Umuntu warohamye ntarenza umunota umwe atarapfa iyo adatabawe.

Amazi amuhitana hagati y’amasogonda 20 n’amasogonda 60.

Kuri ibi hiyongeraho ko mu by’ukuri nta mibare idasubirwaho ihari yerekana abazira kurohama kubera ko hari abarohamira ahantu habi imibiri yabo ntiboneke, benewabo ntibamenye iyo barengeye.

Abantu bagera cyangwa barenga  320,000 bapfa bazize kurohama ku isi yose.

Kurohama biza ku mwanya wa gatatu mu bihitana abantu bitagambiriwe.

Ku rwego rw’isi abantu benshi bapfa barohamye ni abana bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine, hagarikiraho abana bafite hagati y’imyaka itanu n’imyaka icyenda.

Kuba abana ari bo bibasirwa no kurohama birumvikana kuko baba batazi ububi bw’amazi.

Ku byerekeye abantu bakuru, imibare yerekana ko abagabo ari bo bicwa n’amazi kurusha abagore.

Ndetse ngo babakubye kabiri mu mibare.

Abanyarwanda  baca umugani ugira uti: “ Nyabarongo yica uyizaniye”.

Uyu mugani uvuga ko hari ubwo umuntu ari we witegeza ibyago bikamuhitana.

Polisi n’abandi bashinzwe umutekano n’ubuzima basaba abaturage kwirinda kujya mu mazi magari batambaye umwenda ubarinda kurohama kandi abasare bagakoresha ubwato bukomeye, babanje gusuzuma.

Inama yindi itangwa ni ukwirinda kujya mu mazi menshi( ibiyaga) mu gihe hari inkubi iremereye kuko iba ishobora kurusha imbaraga ubwato ikabwubika.

Ni ngombwa ko abantu bamenya neza ko gutabara abantu barohamye bigora cyane kurusha gutabara abakoreye impanuka ku butaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version