Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Yaje ngo baganire ku mikoranire irambye.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida wa Senegal uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu Diomaye Faye yahuye na Perezida Kagame amusanze mu Biro bye Village Urugwiro ngo baganire ku mikoranire hagati ya Kigali na Dakar.

Faye yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukwakira, 2025, Kagame amwakirira ku kibuga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Ntibaganiriye birambuye kuko bwari bwije ariko kuri uyu wa Gatandatu nibwo hari bube ibiganiro birambuye hagati y’aba Bakuru b’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Faye azasura inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri ya Siporo kandi aganire n’abayobozi bazo.

Ikindi giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu ni ugisinya amasezerano yo kongera urwego rw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, hakibandwa k’ukoroshya ingendo z’indege n’ubufatanye mu by’itangazamakuru.

Mu mwaka wa 2011, u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

Nyuma hakurikiye kugenderana hagati y’abayobozi mu bihugu byombi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version