Ukraine Yakiriye Ibisasu Yari Yarifuje Kuva Kera

Ibisasu Ukraine yari yaratse Amerika ngo zizayifashe kuzahaza abasirikare b’Uburusiya bayizengereje yabibonye.

Ibya mbere yabyakiriye kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Nyakanga, 2023 nk’uko Al Jazeera yabyanditse.

Hagati aho kandi ingabo za Ukraine zivuga ko zahanuye indege za drones z’Uburusiya zari zoherejwe mu kirere cyayo.

Ibisigazwa byazo byahanutse bigwa hejuru y’inzu zo mu Murwa mukuru Kyiv.

Abasirikare bakuru ba Ukraine bavuze ko biriya bisasu bizakoreshwa mu buryo butangiza byinshi.

Icyakora abahanga bavuga ko ibyo abo basirikare bavuga bidashoboka kuko biriya bisasu  bifite ubushobozi bwo guturika bikageza ubumara kure cyane k’uburyo bihitana abasivili barimo n’abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version