Polisi Zo Mu Karere Zahuriye Mu Rwanda

Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba uyobora Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, yatangije Inama ihuje abagize Komite zungirije mu Ihuriro ry’Umuryango wa Polisi zo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, EAPCCO( Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization).

Kabanda yavuze ko za Komite tekiniki zungirije ari ingenzi mu mikorere iboneye y’uyu muryango, akemeza ko zifasha mu gutahura no gukumira ibyaha.

Haba ku Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku isi, ikibazo cy’ibyaha byambukiranya imipaka cyafashe indi ntera bitewe ahanini n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga mu gutegura ibyaha byambukiranya imipaka no kugenzura uko bikorwa, bakagena n’uburyo bazajijisha abagenzacyaha.

- Kwmamaza -

Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba avuga ko imikoranire y’inzego ikenewe mu gutahura no gukumira ko abo bagizi ba nabi byabyaza umusaruro ikoranabuhanga bakarikoresha mu kwangiriza abandi.

Mu ijambo rye, yasabye abitabiriye iriya nama kuzungurana ibitekerezo by’uko za Komite tekiniki zakorana mu guhanahana amakuru no kuburizamo abanyabyaha.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, ikaba isanzwe ari ngarukamwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version