Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Politiki Y’u Bufaransa Mu Kibazo Cya DRC Na M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Politiki Y’u Bufaransa Mu Kibazo Cya DRC Na M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 June 2022 2:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Madamu Cathérine Colonna yabwiye mugenzi we wungirije wo muri  Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko i Paris badashyigikiye ibitero bya M23, ko igomba kubireka kandi ko ubutaka bwose bwa kiriya gihugu buri munsi y’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ububanyi n’amahanga bw’u Bufaransa ariko, ku rundi ruhande, buvuga ko butanashyigikiye ko abarwanyi ba FDLR n’abo muri CODECO bakomeza guteza impagarara muri kiriya gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwa Christophe Lutundula.

Madamu Colonna yanditse kuri Twitter ati: “ Njye na mugenzi wanjye Christophe Lutundula twaganiriye kuri byinshi birimo uko ibintu byifashe mu Karere k’ibiyaga bigari. Namubwiye ko igihugu cyacu kifuza ko Kigali ibana neza na Kinshasa kandi dushyigikiye ibikubiye mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikinyamakuru kitwa Politico.cd kivuga ko u Bufaransa bushyigikiye akazi gakorwa n’Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwoherejwe kugarura amahoro muri kiriya gihugu bwiswe La Mission de l’Organisation des Nations-Unies pour la Stabilisation en République Démocratique du Congo (MONUSCO).

Madamu Catherine Colonna

UBufaransa kandi buvuga ko budashyigikiye imvugo y’urwango imaze iminsi ivugwa n’abanyapolitiki bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bayishishikariza abaturage, ngo bange Abanyarwanda.

U Bufaranda ntibushyigikiye kandi ko Kinshasa yajya mu ntambara yeruye na Kigali ahubwo ngo ibyiza n’uko amahoro yaboneka binyuze mu biganiro by’amahoro.

Lutundula na Colonna baganiriye no ku zindi ngingo zigize umubano w’u  Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Bufaransa zirimo ubukungu, ubufatanye mu bumenyi na siyansi no mu zindi nzego.

Christophe Lutundula

Imyanzuro Cathérine Colonna ni iyafashwe taliki 21, Kamena, 2022 nyuma y’inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

- Advertisement -

Mbere y’uko ifatwa hari habanje kuba indi nama yahuje Abakuru b’ingabo b’aka Karere.

Inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yitabiriwe na Perezida warwo Paul Kagame, Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya akaba ari nawe wayitumije ngo yige k’umutekano muke umaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Félix Tshisekedi, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ndetse na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Kopi y’itangazo ryasohowe nyuma y’iriya Nama ivuga ko Abakuru b’ibihugu babanje kugezwaho imyanzuro y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byo muri aka Karere bateranye ku Cyumweru taliki 18, Kamena, 2022 biga uko hashyirwaho umutwe wa gisirikare wazoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro.

Umugaba w’ingabo za Kenya witwa General Robert Kibochi niwe wagejeje ku Bakuru b’ibihugu ibyo we na bagenzi be bemeranyije.

Abagaba b’ingabo barindwi b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba nibo bahuye baganira ku kibazo cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba bwayo.

Bashyizweho amahame azagenderwaho hashyirwaho uriya mutwe, bashyiraho imikorere yawo(Concept of Operations), amategeko azawugenda (Status of Forces Agreement), imikorere yawo ku rugamba ndetse ibizakorwa kugira ngo ugere ku nshingano zawo.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye  kuri izo ngingo ndetse barazitorera bemeza ko zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ukore neza ari ngombwa ko uzakorana n’ingabo zo mu bihugu ufitemo ububasha kugira ngo hatazabaho kuvogera ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose kiri muri uyu Muryango.

Uyu mutwe w’ingabo bawise Regional Force, ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Mu nama yabo, Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko Itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo rifite ububasha ku buso bwayo bwose ndetse no muri Kivu zombi no muri Ituri.

Bivuze ko Intara zose z’iki gihugu ziyoborwa n’Itegeko nshinga rimwe, ari naryo rigena ibihakorerwa.

Muri iriya nama, Abakuru b’ibihugu bagejejweho inyandiko irimo uko ibiganiro bigomba kuba hagati y’impande zose ziri mu ntambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigakorwa  mu rwego rwo kurebera hamwe uko  iriya ntambara yahosha.

Hananzuwe ko imirwano imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati ya M23 na Leta y’i Kinshasa ihagarara, hagatangira ibiganiro by’amahoro kandi bigizweho uruhare n’impande zose bireba.

Icyo abantu bategereje ni ukureba niba ibyemeranyijwe bizakorwa mu gihe M23 ishinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kutubahiriza amasezerano bagiranye yagombaga gutuma abarwanyi bayo bashyirwa mu gisirikare kandi ntibahohoterwe.

Haribazwa kandi niba abanyapolitiki bamaze iminsi babiba urwango ku Banyarwanda nabo bazabireka, bakumva ko u Rwanda atari umwanzi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahubwo ko ari umuturanyi ugamije iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.

TAGGED:AbakuruBufaransaCongoDRCfeaturedIbihuguKigaliKinshasa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashinwa B’Abahezanguni Barashaka Ko Igihugu Cyabo Kirasa Taïwan
Next Article Stade Amahoro Niyuzura Izaramba Imyaka 50
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?